Iyi serivisi ifasha abanyarwanda baba mu mahanga guhesha agaciro mu mategeko iheshabubasha kugira ngo hakorwe ihererekanya ry'umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa mu Rwanda. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET)
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 3, kandi igiciro kirahinduka bitewe n’ifaranga wahisemo kwishyura ukoresheje.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi
Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero za pasiporo
Abasaba bagomba kuba bafite imeyili na terefoni.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe iyi serivisi.
Intambwe ya 1: Sura urubuga IremboGov www.irembo.gov.rw ,munsi ya Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga, hitamo ''Gusaba iheshagaciro mumategeko inyandiko itanga uburenganzira bwo guhererekanya umutungo''.
Intambwe ya 2: Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe maze ukande kuri saba
Intambwe ya 3: Uzuzamo amakuru yawe, "amakuru y'usaba,'' n'amakuru y' aho utuye,'' maze uhitemo uhitemo ibiro bya ambasade mu gihugu utuyemo.
Intabwe ya 4: Uzuza mo amakuru y’uwo uri guhesha ububasha,impamvu n’ifaranga wifuza kwishyuramo hamwe n'igihe iheshabubasha rizagirira agaciro .
Intambwe ya 5: Shyiraho inyandiko zisabwa maze ukande ibikurikira.
Intambwe ya 6: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Intambwe ya 7: Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho/indangamuntu (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Ishyura.
Intambwe ya 8: Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA:
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bagikuremo ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye.