Iyi serivisi yoroshya igikorwa cyo kwemeza mu mategeko inyandiko zo mu mahanga zivuye hanze kugira ngo zikoreshwe mu Rwanda. Mu gutangiza iki gikorwa, abasaba bagomba mbere na mbere kubona icyangombwa cyo kwemeza mu mategeko gitangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga yo mu gihugu batuyemo. Ni ngombwa kwibutsa ko iyi serivisi by'umwihariko yita ku nyandiko zikomoka mu bihugu bitasinye amasezerano mpuzamahanga akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga. Ku nyandiko zikomoka mu bihugu byasinye amasezerano mpuzamahanga akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, abasaba bagirwa inama yo kubona icyangombwa cyemeza aya masezerano gituruka ku bayobozi babifitiye ububasha bo mu bihugu byabo. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET)
Igihe cyo kuyitunganya ni iminsi 3, kandi igiciro kirahinduka.
Reba urutonde rw'ibihugu byasinye amasezerano y'ikurwaho ry'amasezerano y'iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga hano.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi
Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero za pasiporo
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu z'abanyamahanga
Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu z'impunzi
Imigereka isabwa igomba gushingira ku bwoko bw'inyandiko isabirwa kwemezwa mu mategeko.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe iyi serivisi.
Intambwe ya 1: Sura urubuga IremboGov www.irembo.gov.rw ,munsi ya Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga, hitamo ''Kwemeza ibyangombwa rusange biva mu mahanga bizakoreshwa mu Rwanda.''.
Intambwe ya 2: Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe maze ukande kuri saba
Intambwe ya 3: Uzuzamo amakuru yawe, "amakuru y'usaba,'' n'amakuru y' aho utuye,'' maze uhitemo ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko, Ibiro bya ambasade, n'izina ry'urwego rwo mu mahanga rwemeje mu mategeko
Intambwe ya 4: Shyiraho inyandiko zisabwa maze ukande ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka izasabwa bitewe n'ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko.
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko zo mu irangamimerere
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko inyandiko z'amashuri
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko zo mu butabera
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'ibikorwa bya noteri
Intambwe ya 5: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Intambwe ya 6: Uzahita ubona nomero yo kwishyuriraho/indangamuntu (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Ishyura.
Intambwe ya 7: Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
ICYITONDERWA:
Numara kohereza dosiye yawe, izatunganywa n'ibiro bya ambasade byatoranyijwe hamwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga mu Rwanda. Uzabona imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bukumenyesha impinduka iyo ari yo yose irebana n'imiterere ya dosiye yawe.
Abayobozi bashinzwe gutunganya dosiye yawe nibamara kuyemeza, uzahabwa icyangombwa cyawe gitangwa ku buryo bw'ikoranabuhanga kirimo kode ya QR kuri imeyili cyangwa ukimanure ku rubuga rw'IremboGov. Iyi kode ya QR izaba ikubiyemo inyandiko zemejwe mu mategeko.