Iyi serivisi yashyizweho kugira ngo yoroshye igikorwa cyo guhesha agaciro mu mategeko ibyangombwa bitandukanye mu Rwanda kugira ngo bikoreshwe uko bigambiriwe mu bihugu by'amahanga.Ibi byangombwa birimo ibyangombwa by'amashuri (impamyabumenyi za kaminuza, impamyabumenyi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza, indangamanota za kaminuza, indangamanota z'amashuri yisumbuye) ibyangombwa byo mu irangamimere (Icyangombwa cyemeza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, icyemezo cy'amavuko, icyangombwa cyo kuba ingaragu, icyemezo cy'ubutane, icyangombwa cy'uwapfuye), ibyangombwa byo mu butabera (Imyanzuro y'inkiko), ibikorwa bya noteri (Iheshabubasha, inyandiko z'umurage zanditswe mbere yo gupfa, kopi zemejwe, inyandiko zisemuye zemejwe, ibyangombwa by'ubucuruzi) n'ibindi.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 kandi igiciro cya serivisi kirahinduka.
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu kirimu bihugu byasinye amasezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, ikiguzi cya serivisi kiba 10,000 FRW.
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu KITARI mu bihugu byasinye amasezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, aha gusaba iyi serivisi nta kiguzi bisaba.
Reba urutonde rw'ibihugu byasinye amasezerano y'ikurwaho ry'amasezerano y'iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga Hano.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi
Abasaba b'abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu, na ho abanyamahanga bagomba kuba bafite pasiporo
Abanyamahanga batuye mu Rwanda bagomba kuba bafite indangamuntu z'abanyamahanga
Impunzi zigomba kuba zifite indangamuntu z'impunzi
Abasaba bagomba guteza umukono na kashe bya noteri ku nyandiko mbere yo gusaba ko zemezwa mu mategeko.
Imigereka isabwa ishingira ku bwoko bw'inyandiko isabirwa kwemezwa mu mategeko.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe iyi serivisi.
Intambwe ya 1: Jya ku rubuga Irembo www.irembo.gov.rw, munsi ya Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga maze uhitemo Gusaba iheshagaciro mu mategeko ibyangombwa rusange by'u Rwanda ngo bikoreshwe mu mahanga/Apostille
Intambwe ya 2: Soma ibisobanuro bya serivisi n'imigereka ikenewe maze ukande saba
Intambwe ya 3: Uzuzamo amakuru yawe, ''amakuru y'usaba, n' ''amakuru y'aho utuye,'' maze uhitemo ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko. Sobanura ibiro bya noteri inyandiko zashyiriwemo umukono na kashe bya noteri maze uhitemo igihugu inyandiko zizakoreshwamo.
Icyitonderwa: Usaba agomba guhitamo ibiro bya noteri byashyize umukono na kashe bya noteri ku nyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko.
Intambwe ya 5: Shyiraho inyandiko zisabwa maze ukande ibikurikira.
Icyitonderwa: Imigereka izasabwa bitewe n'ubwoko bw'inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko;
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari ibyangombwa byo mu irangamimerere:
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'amashuri
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko zo mu butabera
Imigereka isabwa igihe inyandiko zigomba kwemezwa mu mategeko ari inyandiko z'ibikorwa bya noteri
Intambwe ya 6: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Icyitonderwa:
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu cyashyize umukono ku masezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, aha gusaba iyi serivisi nta kiguzi bisaba. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero ya dosiye (B2……..) kugira ngo akurikirane aho dosiye igeze.
Iyo inyandiko zizakoreshwa mu gihugu KITARI mu bihugu byasinye amasezerano akuraho iyemezwa mu mategeko ry'inyandiko mvamahanga, ikiguzi cya serivisi kiba 10.000 FRW. Usaba namara kohereza ifishi ye isaba, azahita abona nomero yo kwishyuriraho (88…) kugira ngo yishyure; kanda ''Ishyura'' maze uhitemo uburyo bwo kwishyura. Ku bindi bisobanuro birebana n'uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo cyo mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo ugikuremo ku rubuga rw'IremboGov. Usaba ashobora kohereza icyemezo ku rwego rwakimusabye.