Iyi serivisi yorohereza abanyarwanda baba mu mahanga kubona amabaruwa ahamya ava muri MINAFFET kugira ngo bahabwe serivisi zerekeye ubutaka zirimo kubuhererekanya n'impushya zo kubaka.Amabaruwa ahamya agamije kubafasha kwihutisha inzira bicamo ngo babone izo serivisi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane( MINAFFET).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2, kandi serivisi ntiyishyuzwa.
Ibisabwa
Kugira ngo usabe iyi serivisi, usabwa:
- Usaba agomba kuba afite konti ya Irembo kugira ngo asabe iyi serivisi.
- Kanda hano kugira ngo umenye uburyo bwo gufungura konti.
- Indangamuntu cyangwa pasiporo ifite agaciro.
- Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa (2)
Pasiporo yo mu mahanga /ikarita ndangamuntu y'ababa mu mahanga cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza ko uba hanze y'igihugu.
Icyangombwa cy'ubutaka
Imigereka y'ubushake
Icyangombwa cy'igihamya
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe iyi serivisi.
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe.
2. Munsi y'ahanditse ''Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga'' hitamo "Gusaba icyemezo gihabwa abanyarwanda baba mumahanga kugirango bihutishirizwe serivisi z'ubutaka
3. Kanda Saba kugira ngo utangire gukora ubusabe bushya.
4. Shyiramo amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu yawe, pasiporo yo mu mahanga/amakuru y'indangamuntu, nomero ya UPI n'impamvu yo gusaba (uruhushya rwo kubaka, guhererekanya ubutaka, n'ibindi).
5. Shyiraho inyandiko zikenewe, hanyuma ukande Ibikurikira.
Icyitonderwa:
Inyandiko zishyigikira si itegeko ariko zishobora gutuma dosiye yawe igira agaciro bikomeye kurushaho.
Amadosiye ya PDF kandi ari munsi ya MB 2 ni yo yemewe gusa.
6. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
7. Nomero ya dosiye (B2......) kugira ngo ugenzure aho dosiye yawe igeze.
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa imeyili yometseho ibaruwa yawe ihamya.