Iyi serivisi yoroshya ihabwa ry'ibaruwa ihamya ifasha abadipolomate b'abanyarwanda n'abakozi ba MINAFFET mu gusaba pasiporo yo mu buryo bw'ikoranabuhanga. Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ( MINAFFET) ni yo itunganya ikanatanga dosiye.
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.
Pasiporo cyangwa indangamuntu nyarwanda bikora.
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa
Ibaruwa ishimangira ishyirwaho ku mwanya
Imigereka itagomba kubura
Kopi ya pasiporo
Icyemezo cyo kumenyekanisha gutakaza cyatanzwe na RIB
Inyandiko y'ubwishingire
Imigereka y'ubushake
Kopi ya pasiporo yabanjirije iyi
Icyemezo cyo gutura mu mahanga / ambasade
Urwandiko nyunganizi rw'inyongera
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe iyi serivisi.
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw. Munsi ya Serivisi z'ububanyi n'amahanga, hitamo “Gusaba ibaruwa yifashishwa mugusaba pasiporo diporomatike n'iy'akazi”
2. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye nshya.
3. Shyiramo amakuru y'usaba (ubwoko bwa pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).
4. Shyiramo amakuru ya pasiporo n'ay'urugendo (ubwoko bwa pasiporo, impamvu yo gusaba), intego n'amakuru y'ahantu ugiye.
5. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.
6. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
7. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa imeyili yometseho ibaruwa yawe ihamya.