Iyi serivisi yagenewe by'umwihariko abafite pasiporo z'abadipolomate na serivisi. Iki cyemezo cyorohereza inzira yo kubona viza kubayobozi. Iyi serivisi itangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane (MINAFFET)
Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.
Menya uko wa kwifungurira konti yae mu buryo bworoshye ukanze hano.
Abasaba bagomba kuba bafite pasiporo.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora.
Imigereka isabwa (2)
Ibaruwa yatanzwe n'ikigo
Kopi ya pasiporo
Urwandiko rukwemerera gukora urugendo/gusaba urwandiko rukwemerera gukora urugendo
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe iyi serivisi.
Intambwe ya 1: Sura urubuga rw'IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, munsi ya "Serivisi Za Ministeri Y'ububanyi N'amahanga", hanyuma uhitemo "Gusaba ibaruwa yifashishwa mu gusaba visa n'abakozi ba leta bagiye mu ruzinduko rw'akazi mu mahanga"
Intambwe ya 2: Kanda kuri saba kugirango utangire gusaba dosiye.
Intambwe ya 3: Andika amakuru yawe,umwirondoro w'usaba, "(nka nomero ya pasiporo, izina ry'aho agiye, itariki yo kugenda, itariki yo kugaruka n'ibindi).
Intambwe ya 4: Shyiraho inyandiko z'inyongera zasabwe hanyuma ukande ibikurikira.
Intambwe ya 5: Genzura ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
Intambwe ya 6: Hazahita haza nomero ya dosiye (B2...) kugira ngo uzabashe gukurikirana imiterere ya dosiye yawe.
Nyuma yo kohereza dosiye yawe, ibiro bya MINAFFET bizayikurikirana. Uzakira imeyili cyangwa ubutumwa bugufi (SMS) bukumenyesha impinduka iyo ari yo yose ya dosiye yawe.
Iyo dosiye imaze kwemezwa neza, abasaba bamenyeshwa ko icyemezo cyabo gitangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga cyabonetse kugira ngo bagikuremo ku rubuga rw'IremboGov.