Iyi serivisi yemerera abadipolomate, impuguke, abakozi b'imiryango mpuzamahanga n'imiryango yabo gusaba ibaruwa isaba viza/uruhushyamuri MINAFFET.
Iyi serivisi itunganywa kandi igatangwa na minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.
Ibisabwa
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.
Nomero ya pasiporo
Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.
Imigereka isabwa (6)
Kopi ya pasiporo
Icyemezo cy'uruhushya rwa polisi
Umwirondoro (CV)
Indangamanota
Impamyabumenyi
Ibaruwa ihamya ikwemerera gusaba itangwa n'umuryango/ambasade
Imigereka itagomba kubura (3)
Kopi ya viza/uruhushya ruheruka
Inyandiko y'amasezerano y'akazi
Icyemezo cy’amavuko
Kurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe iyi serivisi.
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw. Munsi ya Serivisi za minisiteri y'ububanyi n'amahanga,hitamo "Gusaba ibaruwa yifashishwa n'aba diplomati mugusaba visa cyangwa uruhushya rwo kuba mu Rwanda.
2. Kanda kuri Saba kugira ngo utangire dosiye nshya.
4. Shyiramo amakuru y'usaba (ubwoko bwa pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).
5. Shyiramo amakuru y'usaba (icyiciro cy'usaba niba ari abadipolomate cyangwa abatari abadipolomate), amazina y'ababyeyi, n'impamvu y'ubusabe.
5. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.
6. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.
7. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe
Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa imeyili ikubiyemo ibaruwa yawe.