Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gusonerwa imisoro ku mitungo bwite y'Abanyarwanda bataha bava mu mahanga

Iyi serivisi isaba gukurirwaho imisoro ku bintu bwite by'abanyarwanda bagarutse mu rugo bavuye mu mahanga mu gihe cya burundu. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ( MINAFFET).


Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 2 kandi serivisi ni ubuntu.


Ibisabwa
Kugira ngo usabe iyi serivisi, usabwa:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y'IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu cyangwa pasiporo igifite agaciro.

  • Nomero ya telefoni cyangwa imeyili bikora.

Imigereka isabwa (4)

  • Icyemezo cyo gutura mu mahanga / ambasade

  •  Icyemezo cy'ubwenegihugu bw'u Rwanda

  • Karite jone y'imodoka / i kopi y'ubwishingizi buheruka

  • Urutonde rw'imutungo bwite igomba gusonerwa

Imigereka y'ubushake

  • Inyandiko ishyigikiraKurikiza izi ntambwe kugira ngo usabe iyi serivisi.


Kurikiza intambwe zikurikira maze umenye uko wa saba iyi serivisi.


1. Jya kuri www.irembo.gov.rw. Munsi ya Serivisi z'ububanyi n'amahanga, hitamo “Gusaba gusonerwa imisoro ku mitungo bwite y'Abanyarwanda bataha bava mu mahanga.


2. Kanda kuri Saba kugira ngo utangireUbusabe bushya.

3. Shyiramo amakuru y'usaba (Indangamuntu, pasiporo n'umwirondoro wayo, irangamimerere, amakuru yerekeranye n'aho atuye, n'icyiciro cy'akazi k'umukozi).

4. Shyiramo amakuru y'imodoka niba uyifite; tanga ubwoko bw'imodoka n'umubare uranga ikinyabiziga.

Icyitonderwa: Uretse bisi nto n'inini zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi barenga 13 n'imodoka zitwara imizigo zifite ubushobozi bwo gutwara imizigo irenga toni ebyiri. Imodoka igomba kuba ITWARWA KU RUHANDE RW'IBUMOSO



5. Shyiraho inyandiko zisabwa, hanyuma ukande Ibikurikira.

6. Genzura niba amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza. 

7. Uzahita ubona nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ukurikirane imiterere y'ubusabe


Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (MINAFFET) izatunganya dosiye yawe. Dosiye niramuka yemejwe, uzohererezwa ubutumwa muri imeyili bukubiyemo ibaruwa yawe ihamya.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.