Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Iyi nyandiko irimo serivisi z’ubwoko bubiri zifasha kongera igihe cy’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda ari zo uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu. Uruhushya rugomba kuba rucyuye igihe cyangwa habura iminsi 7, kugira ngo umuntu asabe kongererwa igihe. Uruhushya rwa burundu rucyura igihe nyuma y’imyaka icumi (10) mu gihe uruhushya rw’agateganyo rumara umwaka umwe (1).

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO 


Uko wakongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo

Iyi serivisi yemerera abaturarwanda bafite uruhushya rw’agateganyo rucyuye igihe gusaba kongererwa igihe. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa iyi serivisi bitwara iminsi 21 y’akazi kuri 5,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu ihuza n’uruhushya rwe rw’agateganyo.

  • Usaba agomba kuba afite uruhushya rw’agateganyo rwacyuye gihe. Menya ko mu gihe uruhushya rw’agateganyo rucyuye igihe rwatakaye cyangwa rwabuze, usaba asabwa kubanza gusaba kongererwa uruhushya rw’agateganyo, maze akabona gusaba kopi yarwo.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kongera uruhushya rw’agateganyo:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kongera igihe cy’uruhushya rw’agateganyo” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba ndetse n’Umwirondoro wa dosiye. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard. 



Uko wakongera igihe cy’uruhushya rwa burundu

Iyi serivisi yemerera abaturarwanda bafite uruhushya rwa burundu rucyuye igihe gusaba kongererwa igihe. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa iyi serivisi bitwara iminsi 7 y’akazi kuri 5,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba kongera uruhushya rwa burundu: 

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Kongera igihe cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Kongera igihe cy’uruhushya rwa burundu” maze ukande kuri Saba.


3. Shyiramo Umwirondoro w’usaba ndetse n’Umwirondoro wa dosiye. Amakuru y’usaba ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.


4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.


5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.


6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.



ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha igihe cyo gufata uruhushya rwe. Nyuma y’iminsi 21, usaba ashobora kujya gufata uruhushya rwe kuri sitasiyo ya polisi yiyandikishijemo.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.