Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Uruhushya rwo Gukora urugendo

Iyi serivisi ituma amashyirahamwe y’imikino ku rwego rw’igihugu asaba uruhushya rwo gutembera  rw’abakinnyi bayo n’ababaherekeza, itangwa na Minisiteri ya Siporo (MINSPORT). Uru ruhushya rwifashishwa mu gutegura ingendo zo hanze y’igihugu, rugafasha kwemeza ko umukinnyi yujuje ibisabwa byo gutembera. Rushobora kandi gukoreshwa imbere mu gihugu igihe usaba akeneye icyemezo cyemewe gitangwa n’inzego za Leta. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri ya Siporo  (MINSPORT).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni Umunsi 1, Igiciro: Ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba badafite konti ya Irembo ntibemerewe gusaba iyi serivisi gusa bashobora kwifashisha umu ajenti wa Irembo ubegereye.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov.

  • Iyi serivisi igenewe amashyirahamwe y’imikino gusa.

  • Usaba agomba kugira nomero ya telefoni ikora.

Kurikirana izi ntambwe zoroshye zo kwiyandikisha kuri serivisi yo gukora urugendo

Intambwe ya 1:
Sura urubuga rwa Irembo unyuze kuri www.irembo.gov.rw, winjire muri konti yawe, hanyuma ukande kuri serivisi yitwa “Kwiyandisha gukora urugendo” iri munsi y’icyiciro cya “Siporo.”

Intambwe ya 2: Kanda "Saba"gutangira ubusabe.

Intambwe ya 3: Injiza amakuru y’usaba, arimo nomero y’icyangombwa cy’indangamuntu. Amakuru winjije azahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

Intambwe ya 4: Ongeramo amakuru yuko umuntu yakubona, arimo nimero ya telefoni na aderesi ya imeyili.

Intambwe ya 5: Injiza nimero y’ubusabe ya “Ibaruwa mpeshabubasha ya pasiporo y’akazi”.


Intambwe ya 6: Ongeramo amakuru ajyanye n’urugendo, arimo igihugu ujyamo, itariki yo guhaguruka, n’itariki yo kugaruka.

Kanda “Ibikurikira”

Intambwe ya 7: Genzura neza ko amakuru yose winjije ari yo kandi yuzuye, hanyuma wemeze ushyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (confirmation box) maze ukande “Ohereza.”

Iyo ubusabe bumaze koherezwa neza no kwemezwa, uzahabwa nomero y’ubusabe (itangizwa na B2…) uzifashisha gukurura (download) icyemezo cyo gukora urugendo.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.