Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibaruwa isaba guhabwa indangamuntu muri NIDA

Iyi serivisi ituma abahagarariye amashyirahamwe ya siporo ku rwego rw’igihugu basaba ibaruwa yitwa “To whom it may concern” ibafasha mu gusaba Indangamuntu ku Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA). Iyo baruwa ikoreshwa nk’inyandiko y’inyongera igaragazwa kuri NIDA kugira ngo ifashe mu gutunganya ubusabe bw’Indangamuntu.

Iyi serivisi itangwa na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Igihe cyo kuyitunganya: Umunsi 1, Ikiguzi: ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere yo gusaba

  • Usaba ashobora gusaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.

  • Kanda hano umenye uko wafungurakonti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’Indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora na imeyili.

Inyandiko zisabwa (2)

  • Ubutumire buvuye ku muryango cyangwa ku kigo cyagutumiye

  • Kopi y’inyandiko iranga umuntu (Indangamuntu cyangwa izindi nyandiko zemewe)



Intambwe zo gusaba Ibaruwa isaba guhabwa Indangamuntu muri NIDA

1. Jya ku rubuga rwa IremboGov: www.irembo.gov.rw, hanyuma ujye mu cyiciro cya “Siporo”, ukande kuri “Ibaruwa isaba guhabwa indangamuntu muri NIDA.”

2.Hitamo “Ibaruwa isaba guhabwa indangamuntu muri NIDA,” hanyuma ukande kuri “Saba” kugira ngo utangire gusaba.

3. Uzuza amakuru y’Usaba arimo: nomero y’Indangamuntu, amakuru y’itumanaho, n’amakuru yerekeye ishyirahamwe rya siporo.



4.Umaze gukanda kuri “Ongeraho intumwa nshya,” hazafunguka akandi kadirishya gashya. Uzuza amakuru asabwa nk’uko ubisabwa.


5. shyiramo ibisobanuro by’igikorwa.

6. Ohereza (upload) inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri “ibikurikira.”


  1. Reba neza ko amakuru ari yo, andika nomero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, ushyire akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande “Ohereza.”

  2. Ongera urebe ko amakuru watanze ari ukuri, andika nomero ya telefoni na/ cyangwa imeyili, ushyire akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande “Ohereza.”

  3. Hazahita haboneka nomero y’ubusabe itangizwa na B2… izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

Iyo Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) imaze kwakira no kwemeza ubusabe bwawe, uzoherezwa icyemezo (e-certificate) cyawe kuri imeyili cyangwa uzagikura ku rubuga rwa IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.