Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uruhushya rwo kwakira ibirori bya siporo

Iyi serivisi ifasha amashyirahamwe ya siporo gusaba icyemezo cy’uruhushya rutangwa na Minisiteri ya Siporo (MINISPORT), kibemerera gutegura no kwakira ibikorwa bya siporo, inama, amahugurwa, ibiganiro mpaka cyangwa amahugurwa ngiro ajyanye na siporo.

Igihe bisaba gutunganywa: umunsi 1, kandi serivisi ntiyishyurwa

Ibisabwa mbere

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo ufungure konti, kanda hano.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’u Rwanda yemewe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora neza.

Inyandiko zisabwa

  • inyandiko isobanura igikorwa (Concept note )

  • Inyandiko irimo amasezerano y’igikorwa (Event terms of reference)

Intambwe zo gusaba Uruhushya rwo kwakira ibirori bya Siporo

Intambwe ya 1:
Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi y’icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Uruhushya rwo Kwakira Ibirori bya Siporo.”

Intambwe ya 2: Kanda kuri “saba

Intambwe ya 3: Andika amakuru y’usaba (nomero y’indangamuntu, nomero ya telefoni, na imeyili), amakuru y’uhagarariye ubusabe, n’amakuru y’ishyirahamwe rya siporo.

 

Intambwe ya 4: Uzuza amakuru ajyanye n’igikorwa harimo: ubwoko bw’igikorwa, izina ry’igikorwa, itariki gitangiriraho n’itariki kizarangiriraho, ndetse n’aho igikorwa kizabera.


Icyitonderwa: Niba igikorwa giteganyijwe kubera ahantu hatandukanye, usaba ashobora kongeramo ahantu harenze hamwe mu ifishi y’ubusabe.

Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa mu buryo (format) bukwiye, hanyuma ukande Komeza.


Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari ukuri; andika nomero ya telefoni yawe cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.

Intambwe ya 7: Nomero y’ubusabe (B2…) izahita itangwa kugira ngo uyikoreshe ukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze butunganywa.

Nyuma y’uko ubusabe bwoherejwe neza kandi bwemejwe na MINISPORT, usaba ahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyamaze kuboneka kandi ko ashobora kugikuramo (download) ku rubuga rwa IremboGov.




Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.