Iyi serivisi ituma amashyirahamwe y’imikino asaba ibaruwa y’icyemezo izwi nka “To Whom It May Concern” itangwa na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) ku bayahagarariye bagiye mu mahanga kandi bakeneye pasiporo ya serivisi.
Iyi baruwa ni inyandiko y’ingenzi ifasha mu gusaba pasiporo ya serivisi ku Kigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda (DGIE). Iyi serivisi itangwa na Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).
Igihe bifata kuyitunganya: umunsi 1 igiciro cya Serivisi: ntiyishyurwa
Ibikenerwa mbere yo gusaba
Usaba ashobora gusaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
Kanda hano umenye uko wafungura konti.
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.
Nomero ya telefoni ikora cyangwa imeyili ikoreshwa.
Inyandiko zisabwa (2)
Ubutumire buturutse ku muryango cyangwa ikigo cyabatumiye
Uruhushya rwo gukora
Icyitonderwa: Iyi serivisi igenewe gusa amashyirahamwe y’imikino. Niba utari gusabira uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino, ntiwemerewe kuyisaba.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe ibaruwa yo gusaba Pasiporo ya serivisi:
Jya ku rubuga rwa Irembo kuri www.irembo.gov.rw, uhitemo icyiciro cya “Siporo”, hanyuma ukande kuri “Ibaruwa isaba guhabwa pasiporo ya serivisi.”
2. Hitamo “Ibaruwa isaba guhabwa pasiporo ya serivisi” Hanyuma ukande “Saba” kugira ngo utangire gusaba serivisi.
Uzuza “amakuru y’usaba” (nomero y’indangamuntu, amakuru y’itumanaho, n’amakuru ajyanye n’ishyirahamwe rya siporo).
Nukanda kuri “Ongeraho amakuru y’intumwa nshya” hafunguka idirishya rishya. Uzuza amakuru usabwa ukurikije uko agaragara.
4. Shyiramo amakuru y’igikorwa
5. Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa, hanyuma ukande kuri “Ibikurikira.”
6. "Reba neza ko amakuru watanze ari ukuri kandi yuzuye, andikamo nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande kuri “Ohereza.”
7. Uzahabwa nomero y’ubusabe itangizwa na B2… izagufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.
Iyo MINISPORTS yakiriye kandi ikemeza ubusabe bwawe, uzoherezwa icyemezo cyawe cya elektroniki (e-certificate) kuri imeyili, cyangwa ushobore kugikuramo (download) kuri IremboGov.




