Iyi serivisi ifasha amashyirahamwe y'imikino mu Rwanda gusaba MINEDUC uruhushya rwo kugenda ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahagarariye ayo mashyirahamwe, bateganya ingendo zo mu gihugu cyangwa zo mu mahanga kugira ngo bitabire cyangwa bagire uruhare mu gikorwa kijyanye na siporo.
Iyi dosiye itunganywa mu minsi 5 kandi Ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abanyarwanda n’abanyamahanga bemerwe gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeri cyangwa byombi.
Imigereka isabwa (4)
1. Ubutumire bw’ishyirahamwe yateguye igikorwa
2. Kopi ya pasiporo yintumwa
3. Impapuro zemewe zashyizweho umukono nuwashinzwe kurera byemewe n'amategeko
4. Impapuro zemewe zo mu kigo cy'ishuri
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba uruhushya rwo gukora urugendo ku banyeshuri b’abakinnyi
Sura www.irembo.gov.rw ,mu gice cya “Siporo”,hitamo “Uruhushya rwo gukora siporo ku banyeshuri b’abakinnyi”.
Kanda “Saba” utangize ubusabe.
Kuramo inyandikorugero y’urwandiko rwemewe rwemeza ko umubyeyi cyangwa undi washinzwe kurera umwana byemewe n’amategeko.
Uzuza “Amakuru y’usaba”.
Uzuza Umwirondoro wa federasiyo,hanyuma ukande kuri ongeraho intumwa kugira wongereho intumwa.
Ushobora kongeraho intumwa zose ushaka bitewe n’umubare w’abateganya kugenda.
Uzuza “Amakuru ku gikorwa”.
Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe,uhabwa nomero ya dosiye (B2….) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Iyo MINISPORT imaze kwakira no kwemerera ubusabe bwawe, buhita bwoherezwa MINEDUC kugira ngo burangize gutunganywa. Usaba ahita ahabwa icyangombwa cy’ikoranabuhanga kuri imeyili.







