Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Inkunga ya Tekiniki kw’iterambere ry’ibikorwa remezo

Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo byifuza kubaka ibikorwaremezo bya siporo byujuje ibisabwa (standards) kugirango bitange inyandiko zisabwa muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORT) no kugira ngo bahabwe inama n’ibyifuzo ku bikwiriye kunozwa mbere yo gukomeza umushinga wo kubaka.

Igihe bisaba gutunganywa: umunsi 1, kandi serivisi ntiyishyurwa


Ibisabwa mbere

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti ya IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo ufungure konti, kanda hano.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’u Rwanda yemewe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni cyangwa imeyili ikora neza.

Inyandiko zisabwa (2)

  • Umugambi w’umushinga (Project Plan)

  • Igishushanyo mbonera cy’ibikorwaremezo

Inyandiko zishobora kongerwaho 

  • Inyandiko igaragaza igenamigambi ry’imari (Financial document plan)

Intambwe zo gusaba serivisi

Intambwe ya 1: Sura urubuga rwa IremboGov kuri www.irembo.gov.rw, hanyuma munsi y’icyiciro cya “Siporo”, uhitemo “Inkunga ya tekiniki kw’iterambere ry’ibikorwa remezo.”



Intambwe ya 2: Kanda “Saba”

Intambwe ya 3: Andika amakuru y’usaba. Hitamo niba usaba ari umuntu ku giti cye cyangwa ikigo, hanyuma wandike amakuru y’aho atuye.

Intambwe ya 4: Ongeramo amakuru y’umushinga arimo: ubwoko bw’ikibuga cyangwa inyubako ya siporo, izina ry’umushinga, intego y’umushinga, n’aho icyo gikorwaremezo giherereye.



Intambwe ya 5: Shyiraho (upload) inyandiko zisabwa mu buryo (format) bukwiye, hanyuma ukande Ibikurikira.

Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari ukuri; andika nomero ya telefoni cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification box), hanyuma ukande Ohereza.

Intambwe ya 7: Nomero y’ubusabe (B2...) izahita ikorwa kugira ngo uyikoreshe ukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze butunganywa.

Nyuma y’uko ubusabe boherejwe neza kandi bwemejwe na MINISPORT, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyamaze kuboneka, kandi ko ashobora kugikuramo (download) ku rubuga rwa IremboGov.


Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.