Iyi serivisi ifasha abantu cyangwa ibigo kubona icyemezo cy’uko ibyangombwa cyangwa imitungo y'agaciro byabuze cyangwa byibwe. Dosiye y’ubusabe yohererezwa ku biro bya RIB biri hafi y’usaba kugira ngo isuzumwe maze itunganywe.
Iki cyemezo gita agaciro nyuma y'ukwezi kumwe (1) nyuma y’uko gitanzwe.
Iyi serivisi itangwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, igatunganywa mu munsi 1 kandi ntiyishyurwa.
Ibisabwa:
Ushobora gusaba iyi serivisi ufite cyangwa udafite konti y’IremboGov.
Kanda hano kugirango usobanukirwe uko wafungura konti y’Irembo.
Usaba agomba kuba afite nimero y’indangamuntu, nimero ya pasiporo, nimero y’indangamuntu y’amahanga cyangwa nimero y’indangamuntu y’impunzi.
Ibigo bigomba kuba bifite nomero ta TIN.
Iki cyemezo kimara ukwezi 1.
Imigereka isabwa:
1. Icyemezo cy'uko uri nyir’icyo cyangombwa cyabuze cyangwa cyibwe (urugero: inyemezabwishyu)
2. Ifoto ya pasiporo
3. Kopi ya pasiporo
Imigereka y’ubushake:
Ongeraho indi nyandiko yagufasha kubona iyi serivisi
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba icyemezo cy’imenyekanisha ry’ibyabuze n’ibyibwe.
Sura www.irembo.gov.rw , mu gice cy’ibyemezo by’ubushinjacyaha N’ubugenzacyaha, hitamo “icyemezo cy’imenyekanisha ry’ibyabuze n’ibyibwe”.
Kanda Saba.
Uzuza Amakuru ajyanye n’usaba.(irangamimerere, amazina y’ababyeyi n’aderesi y’aho utuye)
Uzuza ibijyanye n’ikirego (amakuru y’ibyabuzwe n’ibyibwe, ubwoko bw’inyandiko cyangwa igikoresho cya elegitoroniki)
Hitamo Akarere karimo ibiro bya RIB bikwegereye. bizatunganye dosiye.
Ongeraho imigereka isabwa neza, hanyuma ukande Ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefoni cyangwa imeyili maze ukande kuri Ohereza.
Nyuma yo kohereza ubusabe bwawe, uhabwa nomero ya dosiye (B2) wakoresha ukurikirana aho dosiye yawe igeze.
Iyo ubusabe bwawe bwemewe, uhita umenyeshwa ko icyemezo cyawe cy’ikoranabuhanga cyatunganyijwe ukaba wagikuramo ku rubuga rwa IremboGov.





