Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutanga Icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha ku muntu utari gukorwaho iperereza cyangwa utarigeze akorwaho iperereza ku cyaha icyo aricyo cyose. Abanyarwanda, abanyamahanga bemewe n'amategeko, n'impunzi basaba iki cyangombwa iyo nta perereza riri kubakorwaho cyangwa nta dosiye yabo itegereje gukurikiranwa n'ubushinjacyaha.
Ibikurikira ni bimwe mu bibazo bikunze kubazwa ku cyemezo cy’iperereza ry’ibyaha.
Nshobora gusaba iyi serivisi ntagira konti y’IremboGov?
Yego, abasaba bafite cyangwa badafite konti ya Irembo bashobora gukoresha iyi serivisi.
Nshobora gufungura nte konti y’IremboGov?
Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.
Ikiguzi cy’iyi serivisi kingana iki?
Iyi serivisi igura 1,200 Frw.
Ni ibiki bisabwa mbere yo gusaba Icyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga?
Usaba akeneye icyemezo kimuranga cyemewe (Indangamuntu y'Umunyarwanda, Indangamuntu y'Umunyamahanga, Indangamuntu y'Impunzi, cyangwa nimero ya Pasiporo) na nimero ya telefone cyangwa imeyili bikora kandi byanditse neza.
Bitwara igihe kingana iki kugira ngo Icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha gitunganywe?
Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 3 uhereye ku itariki ubusabe bwatangiweho.
Icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha kimara igihe kingana iki?
Icyangombwa kimara amezi 3 uhereye ku itariki cyatangiweho.
Iyo icyemezo cyemejwe, nshobora kukibona nte?
Irembo rizakumenyesha igihe icyangombwa cyawe cyabonetse, kandi ushobora kugikuramo mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ushobora kugenzura aho ubusabe bwawe bugeze ku IremboGov.