Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Igenzura ry' Ibinyabizinga rikorwa na INTERPOL-KIGALI


Iyi serivisi isabwa n'umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gishaka kwimurira ikinyabiziga hanze y'u Rwanda. Iyi serivisi itangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB). 

 Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi  10  kandi serivisi ni ubuntu.

Ibisabwa:
  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.

  • Usaba agomba kuba afite indangamuntu y'Umunyarwanda, indangamuntu y'impunzi, cyangwa indangamuntu y'umunyamahanga.

  • Ibigo/sosiyete bigomba kuba bifite TIN

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili cyangwa byombi bikora.

  • Iki cyangombwa kimara ukwezi kumwe(1).

Indi migereka yasabwa

  • Kopi ya pasiporo ikora



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Igenzura ry' Ibinyabizinga rikorwa na INTERPOL-KIGALI: 

  1. Gana urubuga www.irembo.gov.rw, munsi y'ahanditse Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha maze kanda kuri Igenzura ry' Ibinyabizinga rikorwa na INTERPOL-KIGALI

  1. Kanda kuri Saba.


  1. Hitamo niba uri umuntu ku giti cye wuzuze indangamuntu yawe cyangwa sosiyete wuzuzemo TIN ndetse n’imyirondoro yaho utuye, igihugu wavukiyemo, n’andi makuru bagusabye.



  1. Andika amakuru y'urugendo nk'uko ubisabwe.

  1. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.





  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Uzahabwa nomero ya dosiye (B2…...) kugira ngo ugenzure imiterere y'ubusabe.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba neza dosiye ku IremboGov na nyuma y'uko abayobozi ba RIB bayemeje, usaba azahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ashobora kukimanura ku rubuga rw'IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.