Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku cyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga

Iyi serivisi yorohereza usaba kubona icyemezo cyo kwemererwa kohereza umurambo w'umuntu witabye Imana uvuye mu Rwanda ukajyanwa mu gihugu cye kavukire kugira ngo ushyingurwe. Usaba atanga amakuru n'inyandiko bisabwa n’u Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) binyuze ku rubuga IremboGov kugira ngo bisuzumwe kandi bitunganywe.

Ibi bikurikira ni bimwe mu bibazo bikunze kubazwa ku cyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga:

  1. Ikiguzi cy’iyi serivisi kingana iki? 

Iyi serivisi ni Ubuntu.

  1. Nshobora gusaba iyi serivisi ntagira konti y’Irembo? 

Yego, abasaba bafite cyangwa badafite konti y’Irembo bashobora gukoresha iyi serivisi.

  1. Ni gute nafungura konti y’IremboGov? 

Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  1. Ni ibiki bisabwa mbere yo gusaba Icyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga? 

Ukeneye icyangombwa kikuranga cyemewe (Indangamuntu, Pasiporo, Indangamuntu y'Umunyamahanga, cyangwa Indangamuntu y'Impunzi) na nimero ya telefone cyangwa imeyili bikora neza.

  1. Ni ayahe makuru cyangwa inyandiko bisabwa mu gihe cyo gusaba? 

Ukeneye imyirondoro y'usaba, imyirondoro y'umuntu witabye Imana, amakuru y'urupfu, n'icyangombwa cy'urupfu cyujuje ibisabwa. Hamya neza ko inyandiko zisabwa zose zometseho.

  1. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo Icyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga gitunganywe? 

Igihe cyo gutunganya dosiye ni umunsi 1 uhereye ku itariki ubusabe bwatangiweho.

  1. Iyo icyemezo cyemejwe, nshobora kukibona nte?

Irembo izakumenyesha igihe icyangombwa cyawe cyabonetse, kandi ushobora kugikuramo mu buryo nkoranabuhanga (uko wagikuramo). Ushobora kugenzura aho ubusabe bwawe bugeze kuri IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.