Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo.

Iyi serivisi ifasha uwifuza icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo gihabwa umuntu wasabwe iki cyangombwa na ambasade cyangwa urundi rwego urwo ari rwo rwose. Dosiye yoherezwa ku buyobozi bwa RIB kugira ngo isuzumwe maze yemezwe.

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 kandi serivisi yishyurwa 1200 Rwf.

Ibisabwa:
  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti ku IremboGov.

  • Abasaba bagomba kuba bafite indangamuntu y'u Rwanda, indangamuntu y'impunzi, indangamuntu y'abanyamahanga, cyangwa pasiporo. 

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni, imeyili bikora cyangwa byombi.

Imigereka isabwa:


  • Ifoto ya pasiporo

  •  Kopi ya pasiporo ikora



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo.


  1. Sura urubuga www.irembo.gov.rw, maze munsi ya icyemezo cy'uko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko, kanda kuri Icyangombwa cyemeza ibikumwe bya nyiracyo 



  1. Kanda kuri Saba.


  1. Andika amakuru y'usaba (nomero y'indangamuntu cyangwa iya pasiporo); n’andimakuru asabwa.


Icyitonderwa: Abasabye batinjiye kuri konti yabo bazajya biyuzurizamo amakuru yabo.


  1. Shyiramo imigereka isabwa iri mu ngano n'imiterere bikwiye, maze ukande kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

  1. Genzura niba amakuru watanze ari ukuri, ushyiremo nomero ya telefoni na/cyangwa imeyili, ukande ku kadirishya ko kwemeza, maze ukande Ohereza.

  2. Uzahita ubona kode yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda Ishyura.


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura neza binyuze kuri IremboGov, na nyuma y'uko abakozi ba RIB bemeje ubusabe bwa dosiye, usaba ahabwa ubutumwa bugufi/imeyili bumumenyesha ko icyemezo cyabonetse kandi ko ashobora ku gikuramo ku rubuga rw'IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.