Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko Wasaba Icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rutanga icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha ku muntu utari gukorwaho iperereza cyangwa utarigeze akorwaho iperereza ku cyaha icyo aricyo cyose. Abanyarwanda, abanyamahanga bemewe n'amategeko, n'impunzi basaba iki cyangombwa iyo nta perereza riri kubakorwaho cyangwa nta dosiye yabo itegereje gukurikiranwa n'ubushinjacyaha.

Igihe cyo gutunganya dosiye: Iminsi 3 Igiciro: 1,200 Frw

Ibisabwa mbere yo gutangira gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kugira ngo ufungure konti, kanda hano.

  • Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y'Umunyarwanda, Indangamuntu y'Umunyamahanga, Indangamuntu y'Impunzi, cyangwa nimero ya Pasiporo.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyemezo cy’iperereza ry’ibyaha :

  1. Sura www.irembo.gov.rw mu gice cy’Ibyemezo by’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha


  1. Kanda kuri saba


  1. Uzuza amakuru y'usaba ukande ahagenewe kuzuza amakuru asabwa (akamenyetso *: gasobanura amakuru agomba kuzuzwa).


  1. Shyiramo imyirondoro y'usaba, harimo niy'umutangabuhamya.


  1. Gerekaho inyandiko zisabwa zose mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye, hanyuma ukande 'Ibikurikira' kugira ngo ukomeze.

6. Reba ko amakuru yatanzwe ari ukuri, shyiramo nimero ya telefone na/cyangwa imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza, hanyuma ukande 'Ohereza'.

7. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri ‘Ishyura’. 

8. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa: Numara gusaba no kwishyura neza, ubusabe bujyanwa kuri RIB kugira ngo butunganywe. Ubusabe ni bumara kwemerwa, abasaba bamenyeshwa ko icyangombwa cyabo cyabonetse kandi bashobora kugikuramo mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.