Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Icyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga

Iyi serivisi yorohereza kubona icyangombwa cyo kwemererwa kohereza umurambo w'umuntu witabye Imana uvuye mu Rwanda ukajyanwa mu gihugu cye kavukire kugira ngo ushyingurwe. Usaba atanga amakuru n'inyandiko bisabwa ku Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) anyuze ku rubuga IremboGov kugira ngo bisuzumwe kandi bitunganywe.

Igihe cyo gutunganya dosiye: Umunsi,  Igiciro: Ubuntu

Ibisabwa mbere yo Gutangira Gusaba:

  • Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’Irembo bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti.

  • Abasaba bagomba kuba bafite icyangombwa kibaranga (nimero y'Indangamuntu, nimero ya Pasiporo, nimero y'Indangamuntu y'Umunyamahanga, cyangwa nimero y'Indangamuntu y''Impunzi).

  • Abasaba bagomba kuba bafite nimero ya telefone cyangwa imeyili bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe icyangombwa cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga:

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Ibyemezo by’Ubushinjacyaha n’Ubugenzacyaha”, kanda kuri "Icyemezo cyo kohereza umurambo w’uwapfuye mu mahanga".


   

  1. Numara guhitamo icyemezo cyo kohereza umurambo mu mahanga, kanda kuri 'Saba'.


  1. Uzuza imyirondoro y'usaba (Indangamuntu y'Umunyarwanda, nimero ya Pasiporo, Indangamuntu y'Umunyamahanga, cyangwa Indangamuntu y'Impunzi)

  1. Uzuza imyirondoro y'umuntu witabye Imana.

  1. Uzuza amakuru y'urupfu, wongereho ibyangombwa by’imigereka mu buryo bukwiriye, hanyuma ukande ‘Ibikurikira.’

6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

7. Numara kohereza neza, ubusabe bwoherezwa muri sisteme ya RIB kugira ngo butunganywe. Ni bumara kwemerwa, abasaba bamenyeshwa ko icyangombwa cyabo cyabonetse kandi bashobora kugikuramo kuri IremboGov.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.