Ese uri Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uba mu mahanga ufite cyangwa uteganya gutunga ubutaka cyangwa undi mutungo mu Rwanda? Binyuze kuri IremboGov, ushobora guha ububasha byemewe n’amategeko umuntu uri mu Rwanda kugira ngo agusabire mu ma zina yawe. Uwo muntu wahawe ububasha ashobora kwimura umutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa.
Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane (MINAFFET).
Ni ryari wakenera iyi serivisi?
Waba warigeze :
Gushaka kugura, kugurisha, gutanga cyangwa guhererekanya umutungo, ariko ntubibashe kubera ko utari mu Rwanda?
Cyangwa se umuryango wawe uri gukurikirana iby’izungura, ariko ntibashobore gukomeza kubera ko uri kure. Cyangwa wigeze kubura uko wagura cyangwa ugurishe umutungo kubera ko utarigushobora kuza mu gihugu?
Iyo usaba kwemeza iheshabubasha ryo guhererekanya umutungo, ushobora guha umuntu ububasha bwo gukora ibikorwa bikubiyemo:
Kugura cyangwa kugurisha umutungo nk’ubutaka, amazu, ibinyabiziga, imigabane y’amasosiyete n’ibindi.
Gutanga impano y’umutungo, guhinduranya umutungo, izungura, ndetse no gucunga umutungo.
Ni ibiki ugomba gutegura mbere yo gusaba?
Utegure ibikurikira mbere yo gutangira ubusabe bwawe:
Indangamuntu y’u Rwanda (ku Banyarwanda) cyangwa pasiporo (ku banyamahanga cyangwa Abanyarwanda badafite indangamuntu).
Inyandiko y’iheshabubasha yemewe n’amategeko (ibaruwa wanditse utanga neza amakuru ku mutungo, amakuru y’usaba serivisi n’uwahawe ububasha.
Indi migereka yinyongera isabwa (mu gihe ari ngombwa):
Kopi ya pasiporo y'usaba (niba ari umunyamahanga)
Kopi ya pasiporo y'umuhagarariye (niba ari umunyamahanga)
Icyemezo cyo kuba warashyingiwe (Niba hari uwashyingiwe)
Icyitonderwa: Izi nyandiko zigomba gusikanwa(scan) hanyuma zigashyirwa ku rubuga ziri mu bwoko bwa PDF.
Inama z’ingenzi:
Menya neza ko iheshabubasha ufite rikwiriye kandi ryemewe gukoreshwa mu gikorwa ukeneye.
Hereza ububasha umuntu wizeye gusa kugira ngo wirinde ibyago byuko bakoresha nabi ububasha wabahaye, kandi ukurikirane ibikorwa akora abigukorera.
Injiza aderesi imeyili nyayo kugira ngo ubashe kwakira ubutumwa no gukurikirana uko ubusabe bwawe buhagaze.
Tanga amakuru ajyanye n’umutungo urimo:
Ubutaka cyangwa inzu: UPI
Ikinyabiziga: Nomero ya pulake y’imodoka
Imigabane: TIN ya sosiyete
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe Gusaba kwemeza ibyangombwa biva mu mahanga bizakoreshwa mu Rwanda(Guhererekanya cyangwa Gucunga Umutungo)
Intambwe ya 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’IremboGov. Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza udakoresheje konti yawe, Turagushishikariza gukoresha konti yawe, kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe.
Intambwe ya 2: Shakisha “ Serivisi Za Ministeri Y’ububanyi N’amahanga” hanyuma uhitemo ahanditse “Gusaba kwemeza ibyangombwa biva mu mahanga bizakoreshwa mu Rwanda”.

Intambwe ya 3: Hitamo ahanditse “Guhererekanya cyangwa Gucunga Umutungo”

Intambwe ya 4 : Soma ibisobanuro bya serivisi n’ibyangombwa bisabwa, hanyuma ukande kuri Saba.

Intambwe ya 5: Uzuza amakuru y’usaba, aho atuye, hanyuma uhitemo ambasade ushingiye ku gihugu utuyemo.

Intambwe ya 6: Shyiramo amakuru y’aho uguhagarariye atuye, amakuru y’uburyo bwo kwishyura wahisemo, ndetse n’igihe iheshabubasha rizamara.

Intambwe ya 7: Shyiramo imigereka isabwa iri mu bwoko bwa PDF (buri imwe itarengeje 200 KB), hanyuma ukande kuri ibikurikira.

Intambwe ya 8: Suzuma ko amakuru ari ukuri, shyiramo nomero ya telefone yawe na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza.
Intambwe ya 9: Nomero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita yoherezwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri Kwishyura. Uhitamo uburyo bwo kwishyura. Kubona andi makuru ajyanye n’uburyo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Intambwe ya mbere: Umukozi wa ambasade azasuzuma dosiye yawe. Iyo ibisabwa byose byuzujwe kandi ari byo, uzahamagarwa kugira ngo hakorwe isuzuma rikorwa imbona nkubone(in-person) no kwemeza amakuru mwatanze.
Intambwe ya kabiri: Nyuma yo kugenzura, dosiye yanyu yoherezwa kuri MINAFFET kugira ngo isuzumwe kandi yemezwe.
Intambwe ya gatatu: Iyo yemejwe, mwoherezwa ubutumwa bubamenyesha ko icyangombwa cyanyu gikoranye ikoranabuhanga(e-certificate) cyabonetse ushobora kugikuramo unyuze kuri IremboGov.
Iki cyangombwa kirimo Kode (QR code) wakoresha ikakujyana ahari iheshabubasha ryashyizweho umukono.
Uwahawe ububasha uri mu Rwanda yakoresha iki cyangombwa kugira ngo abashe kugusabira cyangwa agire ibyo akora akoresheje izina ryawe byemewe n’amategeko.
Icyitonderwa :
Gutunganya dosiye bishobora gufata iminsi 7 uhereye igihe wayisabiye kugeza yemejwe.
Wemerera gusa umuntu wizeye cyane, kuko kumuha iheshabubasha bimuha ububasha bwemewe n’amategeko bwo gukora cyangwa gusaba mu mazina yawe.
Byiza cyane! Ubu wamaze gutegura byose, kanda hano uhite wohereza ubusabe bwawe!