Iyi serivisi ifasha abayikoresha kwiyandikisha mu kizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Intego y’iki kizamini ni ugusuzuma ubushobozi bw’usaba uruhushya mu gutwara ikinyabiziga. Serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu (RNP).
Kunoza dosiye bitwara umunsi 1 w’akazi ku giciro cya 10,000 Frw ariko mu gihe usaba ahisemo gukorera kuri site ya Busanza igiciro gihinduka bitewe n’icyiciro yahisemo. Kode yo kwishyura icyura igihe nyuma y’amasaha 8, aho umwanya uhabwa abandi mu gihe waba utishyuriwe.
Icyo ugomba kumenya: Iyi serivisi ikorera ku myanya yatanzwe, aho imyanya yatanzwe ku munsi iba ibaze; uje mbere ni we ubona umwanya. Ukimara kwishyura, uhita uhabwa umwanya uhuye n’itariki ndetse n’aho ikizamini kizakorerwa nk’uko wabisabye.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba afite imyaka 18 no hejuru.
Usaba ashobora guhitamo gukora ikizamini muri ibi byiciro: A, B, cyangwa F. Usaba abana n’ubumuga ashobora guhitamo icyiciro cya A1 cyangwa B1 mu gihe byemejwe na Polisi y’Igihugu.
Usaba iyo ahisemo gukore kuri site ya Busanza ashobora guhitamo icyiciro cya A cyangwa B.
Usaba ashobora guhabwa iyi serivisi, yaba afite cyangwa adafite konti kuri IremboGov.
Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.
Usaba agomba kuba afite indangamuntu nyarwanda. Pasiporo n’ibyemezo bisimbura indangamuntu ntibihagije kugira ngo wiyandikishe mu kizamini.
Uwataye uruhushya rw’agateganyo cyangwa rwaracyuye igihe ntiyemerewe gusaba iyi serivisi. uruhushya rw’agateganyo rugifite agaciro.
Usaba ntagomba kuba afite Ikizamini kitarakorwa cyangwa nimero yo kwishyuriraho itarishyurirwa (igifite agaciro) kugira ngo abashe kwiyandikisha.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili, cyangwa byombi bikora. Musabwa kudakoresha nomero ya telefone y’undi muntu kugira ngo mutabura amakuru y’ingenzi.
Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, usaba yoherezwa SMS/imeyili byemeza amatariki, ikigo cy’ikizamini na kode y’ ikizamini. Abiyandikishije basabwa kuboneka ku munsi w’ikizamini.
Kurikira izi ntambwe zoroshye kugira ngo wiyandikishe:
1. Gana urubuga rw’Irembo www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti.
2. Munsi ya serivisi Polisi, kanda kuri "Kwiyandikisha Ikizamini cyo gutwara".
3. Hitamo "Kwiyandikisha gukora ikizamini cy'uruhushya rwa burundu" hanyuma ukande ahanditse saba.
4. Injira Ibisobanuro Usaba (nomero ya y’indanagamuntu), Inomero y'uruhushya rw’agateganyo, uzuza ibijyanye n’ikizamini (ururimi, akarere, itariki, isaha, na site) yasabwe. Kanda ibikurikira kugirango ukomeze.
Icyitonderwa: Iyo uhisemo gukorera kuri site ya busanza, ugahitamo icyiciro ndetse n’itariki uzakoreraho igiciro gihinduka bitewe n’icyiciro wahizemo kandi kiba gikubiyemo amafaranga y’ikizamini nay’imodoka uzakoresha ikizamini.
Ibi ni ibiciro bya buri cyiciro:
Site y’ikizamini | Icyiciro | Igiciro(RWF) |
Site ya Busanza | A | 26,000 |
B | 55,000 | |
Izindi site | A, A1, B, B1, na F | 10,000 |
6. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili, urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
7. Numero yo kwishyuza (88…) izakorwa kugirango yishyurwe.
ICYITONDERWA:
Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, Usaba yakira SMS/Imeri yemeza itariki yikizamini hamwe n'ikigo cyo gukora ikizamini. Basabwa kuba bahari nkuko byavuzwe.