Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa kuri serivisi yo gusimbuza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO 

Iyi serivisi ikora ite?

Iyi serivisi yemerera abanyarwanda bafite impushya mpuzamahanga, cyangwa impushya zo mu Rwanda zo gutwara ibinyabiziga zicyuye igihe guhabwa urundi ruhushya. 

Usaba serivisi agana kuri Polisi y’Igihugu (RNP) kugira ngo abashe gusimbuza uruhushya rwe (ukeneye andi makuru, wakoresha uyu muyoboro RNP). Nyuma yo gutanga dosiye yuzuye, usaba serivisi ahabwa kode yo kwishyura, aho yishyura 50,000 Frw kugira ngo abone uruhushya rwe.

Ni nde uhabwa iyi serivisi?

Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bafite indangamuntu zabo, impushya mpuzamahanga, ndetse n’impushya zo gutwara ibinyabiziga zacyuye igihe ku baturarwanda.

Bisaba iminsi ingahe kugira ngo mbashe gusimbuza uruhushya nari nsanganywe?

Bisaba iminsi 14 y’akazi.

Nsabwa amafaranga angahe kugira ngo mpabwe iyi serivisi?

Iyi serivisi yishyurwa 50,000 Frw. 

Uruhushya rwo mu Rwanda rumara igihe kingana iki?

Uruhushya rwo mu Rwanda rumara imyaka 10.

Bigenda bite iyo usaba afite uruhushya mpuzamahanga rwacyuye igihe?

Agomba kwitabaza inzego zo mu gihugu cye kugira ngo uruhushya asanganywe ruvugururwe.

Umuntu ufite konti ya Irembo cyangwa umu ejenti wa Irembo yasaba iyi serivisi? 

Nta muntu cyangwa umu ejenti wa Irembo wasaba iyi serivisi. Ni abakozi ba Polisi y’Igihugu bonyine bemerewe gusabira abaturage iyi serivisi.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.