Iyi nyandiko irimo serivisi z’ubwoko butatu bw’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda ari zo: uruhushya rw’agateganyo, uruhushya rwa burundu, ndetse n’uruhushya rw’icyiciro kisumbuyeho. Abanyarwanda batsinze ibizamini byabo bemerewe gusaba izi mpushya.
IMBONERAHAMWE Y'IBIRIMO
- Uko wasaba uruhushya rw’agateganyo
- Uko wasaba uruhushya rwa burundu
- Uko wasaba uruhushya rw’icyiciro kisumbuye
Uko wasaba uruhushya rw’agateganyo
Iyi serivisi yemerera abanyarwanda batsindiye ikizamini cy’agateganyo cyo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).
Guhabwa iyi serivisi bitwara iminsi 14 y’akazi kuri 10,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 16 nubwo uru ruhushya ruhabwa umuntu ufite imyaka 18
Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, afite kode yo kwiyandikisha.
Uruhushya rw’agateganyo rumara imyaka 2 ariko rukavugururwa nyuma y’umwaka 1
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rw’agateganyo:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Guhabwa uruhushya rw’agateganyo watsindiye” maze ukande kuri Saba.
3. Shyiramo Kode yo kwiyandikisha, Akarere uzafatiraho uruhushya, ndetse na Sitasiyo ya polisi uzafatiraho uruhushya. Amakuru ndetse n’amanota bihita bigaragara kuri paji.
4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99...) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw'ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
Uko wasaba uruhushya rwa burundu
Iyi serivisi yemerera abaturarwanda batsindiye ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).
Guhabwa iyi serivisi bitwara iminsi 14 y’akazi kuri 50,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.
Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, afite kode yo kwiyandikisha.
Uruhushya rwa burundu rucyura igihe rukanavugururwa mu myaka 10
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rwa burundu:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Guhabwa uruhushya rwa burundu watsindiye” maze ukande kuri Saba.
3. Shyiramo Kode yo kwiyandikisha, Akarere uzafatiraho uruhushya, ndetse na Sitasiyo ya polisi uzafatiraho uruhushya. Amakuru ndetse n’amanota bihita bigaragara kuri paji.
4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99...) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw'ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
Uko wasaba uruhushya rw’icyiciro kisumbuye
Iyi serivisi yemerera abaturarwanda batsinze ikizamini cy’icyiciro kisumbuye guhabwa uruhushya rwabo. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).
Guhabwa iyi serivisi bisaba iminsi 14 y’akazi kuri 10,000 Frw.
Ibikenewe:
Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18
Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’icyiciro yifuza kandi afite kode yo kwiyandikisha.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rw’icyiciro kisumbuye:
1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.
2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Guhabwa uruhushya rw’icyiciro kisumbuye watsindiye” maze ukande kuri Saba.
3. Shyiramo Kode yo kwiyandikisha, Akarere uzafatiraho uruhushya, ndetse na Sitasiyo ya polisi uzafatiraho uruhushya. Amakuru ndetse n’amanota bihita bigaragara kuri paji.
4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.
5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (99….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard.
ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko uruhushya rwe rwabonetse ndetse ko yajya kurufata ku Biro bikuru bya Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.