Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku buhanga bwihariye cyangwa impano

Kugira ngo uhabwe ubwenegihugu bw'u Rwanda hashingiwe ku buhanga cyangwa impano zihariye, usaba agomba kuba afite ubuhanga cyangwa impano zihariye zisabwa mu Rwanda. Usaba asabwa gutanga inyandiko yatanzwe na minisiteri ibishinzwe, yandikiwe umuyobozi mukuru w'ibiro by'igihugu bishinzwe abinjira n'abasohoka. Iyi nyandiko igomba gusobanura impamvu ubumenyi cyangwa ubuhanga bwihariye bw'usaba ari ingenzi ku Rwanda kandi rukagaragaza impamvu yatuma ahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda binyuze mu gusaba ubwenegihugu.


Igihe cyo gutunganya dosiye: Amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe.

Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.

Imigereka isabwa (6)

1. Icyemezo cy’amavuko

2. Icyemezo cy’ubushinjacyaha kigaragaza ko wakatiwe/utakatiwe n’inkiko

3. Ibaruwa yemeza ko usaba azakoresha ubumenyi bwihariye cyangwa impano ku nyungu z’u Rwanda

4. Ibaruwa ishyigikira ko ufite ubumenyi bwihariye cyangwa impano ministeri ibishinzwe itanga

5. Ifoto ya pasiporo y’usaba

6. Umwirondoro (CV) urambuye

Indi migereka yasabwa (4)

1. Kopi ya pasiporo

2. Kopi ya laissez-passer

3. Kopi y’icyangombwa kikuranga

4. Icyangombwa cyo gutura

Imigereka y'ubushake

Ibyemezo by’amavuko by’abana banyu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu gihe cyo gusaba dosiye.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku buhangwa bwihariye cyangwa impano”

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.

  1. Hitamo:  “Hashingiwe ku buhanga bwihariye cyangwa impano”.

  1. Kanda “Saba” ubashe gutangiza   ubusabe.


  1.  Uzuza “Amakuru y’usaba”.


  1. Ongeraho  Imigereka yose isabwa hanyuma ukande “Ibikurikira”.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.

  • Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wah

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.