Ubwenegihugu nyarwanda butangwa binyuze ku ishingiro ryo kubera umubyeyi umwana utabyaye
buhabwa umwana w’umunyamahanga wahawe uburere n’Umunyarwanda kandi udashyira mu kaga umutekano w’igihugu.Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Igihe cyo gutunganya dosiye ni amezi 6 nyuma yo kwakira ubusabe.
Igihe cyo gutunganya dosiye giterwa n’imiterere y’icyo usabye; igiciro cya serivisi ni 10,000 rwf
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Umwana warezwe n’umuryango w’Abanyarwanda bakamubera ababyeyi atari bo bamwibyariye agomba kuba afite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kimuranga.
Imigereka isabwa (8)
Iteka ry’urukiko (PDF)
Inyandiko yo kubera umubyeyi umwana utabyaye itangwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Rwanda
Urwandiko rwemeza rutangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana
Icyemezo cy’amavuko (cy’igihugu umwana yavukiyemo)
Kopi y'indangamuntu y'u mubyeyi wakira umwana
Urwandiko rusaba ubwenegihugu nyarwanda rw’umubyeyi wakira umwana
Icyemezo cy’imitungo mu gihugu, ibikorwa / umwuga by’umubyeyi wakira umwana
Ifoto ya pasiporo y’umwana
Indi migereka yasabwa (4)
Kopi ya pasiporo (umwana)
Kopi ya laissez passer (umwana)
Kopi yikindi cyangombwa (umwana)
Kopi y’uruhushya rw’agateganyo rwo gutura (umwana)
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku kuba umwimukira”
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Hitamo: “Hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye” hanyuma ukande kuri Saba.
Uzuza amakuru yerekeye ababyeyi barera umwana ,n’ubwoko bw’icyangombwa kimuranga, aho atuye, nomero ya telefone, na imeyili.
Shyiraho inyandiko zisabwa zose mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS mu gihe hari impinduka zabaye mu busabe bwawe.
Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wahawe.
.



