Ubwenegihugu nyarwanda bwatanzwe ku muntu cyangwa ku mwuzukuru we w’umwimukira mu Rwanda ku mpamvu z’imibereho, politiki, cyangwa ubukungu, akaba yaratuye kandi abarizwa ku butaka bw’u Rwanda byibura imyaka makumyabiri n’itanu (25), kandi akaba yaratakaje umubano n’igihugu cye kavukire.
Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF, naho igihe cyo gutunganya dosiye ni amezi 6 nyuma yo gutanga ubusabe.
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.
Imigereka isabwa (4)
Inyandiko itangwa n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagali utuyemo
Icyemezo cy’imitungo cyangwa ibikorwa byawe / akazi
Ifoto imwe ya pasiporo y'amabara iherutse gufatwa ifite ibara ry'umweru inyuma.
Umwirondoro (CV) urambuye
Indi migereka yasabwa (3)
Kopi ya pasiporo
Kopi ya laissez-passer
Kopi y’icyangombwa kikuranga
Imigereka y'ubushake (3)
Icyemezo cy’amavuko
Icyemezo cy’ubushinjacyaha kigaragaza ko wakatiwe/utakatiwe n’inkiko
Ibyemezo by’amavuko by’abana banyu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu gihe cyo gusaba dosiye
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku kuba umwimukira”
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Hitamo: “Hashingiwe ku kuba umwimukira” hanyuma ukande kuri Saba.
Uzuza amakuru y’usaba n’ubwoko bw’icyangombwa kimuranga, aho atuye, nomero ya telefone, n’imeyili. Andikamo kandi n’amazina y’ababyeyi, aho atuye, n’ibindi bisabwa.
Shyiraho inyandiko zisabwa zose mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.
Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wahawe.



