Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku gutura

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku gutura buhabwa umuntu watuye ku butaka bw'u Rwanda byemewe n'amategeko nibura mu gihe cy'imyaka cumi n'itanu (15) mbere y'itariki yo gusaba dosiye, akaba ari umuntu w'inyangamugayo ndetse n'imyitwarire myiza.



Igihe cyo gutunganya dosiye: Amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe.

Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.

Imigereka isabwa (7)

1. Inyandiko y’amavuko

2. Kopi z'uruhushya rw’agateganyo rwo gutura

3. Inyandiko ishyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari utuyemo

4. Icyemezo cy’imitungo mu Rwanda cyangwa akazi/umurimo

5. Icyemezo cy’ubushinjacyaha kigaragaza ko wakatiwe/utakatiwe n’inkiko

6. Ifoto ya pasiporo

7. Umwirondoro (CV) urambuye

Indi migereka yasabwa (3)

1. Kopi ya pasiporo

2. Kopi ya laissez-passer

3. Kopi y’icyangombwa kikuranga

Imigereka y'ubushake

Ibyemezo by’amavuko by’abana banyu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu gihe cyo gusaba dosiye



Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku gutura”

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.

  1. Hitamo:  “Hashingiwe ku gutura” hanyuma ukande kuri Saba.


  1. Kanda “Saba” utangize ubusabe.

  1. Uzuza Amakuru y’usaba yose uko asabwa.

  1. Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande Ibikurikira.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:

  • Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.

  • Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wahawe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.