Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kuvukira ku butaka bw'u Rwanda busabwa n'umuntu wabyawe n'abanyamahanga bari batuye mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko igihe yavukaga, kandi akaba agejeje imyaka y'ubukure mu gihe cyo gusaba.
Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF, na ho igihe cyo gutunganya dosiye ni amezi 6 nyuma yo gutanga ubusabe.
Iyi serivisi itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE).
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.
Imigereka isabwa (7)
1. Inyandiko y’amavuko
2. Inyandiko zigaragaza ko ababyeyi bawe bari batuye mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko igihe wavukaga
3. Icyemezo cy’ubushinjacyaha kigaragaza ko wakatiwe cyangwa utakatiwe n’inkiko
4. Icyemezo cy’imitungo cyangwa ibikorwa byawe / akazi
5. Ifoto imwe ya pasiporo y'amabara iherutse gufatwa ifite ibara ry'umweru inyuma.
6. Umwirondoro (CV) urambuye
7. Icyangombwa cyo gutura
Indi migereka yasabwa (3)
1. Kopi ya pasiporo
2. Kopi ya laissez-passer
3. Kopi y’icyangombwa kikuranga
Imigereka y'ubushake
Ibyemezo by’amavuko by’abana banyu bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko mu gihe cyo gusaba iyi serivisi
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku kuvukira ku butaka bw’u Rwanda”
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Hitamo: “Hashingiwe ku kuvukira ku butaka bw’u Rwanda”
Kanda kuri Saba ubashe gutangiza ubusabe.
Uzuza amakuru y’usaba n’ubwoko bw’icyangombwa kimuranga, aho atuye, nomero ya telefoni, n’imeyili. Andikamo kandi n’amazina y’ababyeyi, aho atuye, n’ibindi bisabwa.
Shyiraho imigereka isabwa yose mu buryo bukwiriye n'ingano ikwiriye.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa kuri nimero ya telefoni.
Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (DGIE) kizakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga ajyanye n’ubwenegihugu wahawe.




