Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku ishoramari rikomeye kandi rirambye.

Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku ishoramari rikomeye kandi rirambye buhabwa abantu bakoze ishoramari rigaragara kandi rirambye cyangwa bagikora ibikorwa nk'ibyo mu Rwanda. Kugira ngo ubu bwenegihugu butangwe, usaba agomba kuba afite inyandiko itangwa na minisiteri ibifite mu nshingano igaragaza mu buryo burambuye ishoramari n'ibikorwa bye mu Rwanda, bishingirwaho nk'impamvu yo gutanga ubwenegihugu bw'u Rwanda.


Igihe cyo gutunganya dosiye: Amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe.

Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).

Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.

  • Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.

  • Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.


Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku  ishoramari rikomeye kandi rirambye”

  1. Sura www.irembo.gov.rw  hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.

  1. Hitamo:  “Hashingiwe ku ishoramari rikomeye kandi rirambye”.

  1. Uzuza Amakuru y’usaba.

  1. Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande “Saba”.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. 

  3. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

  • Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.

  • Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wahawe.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.