Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku kutagira ubwenegihugu ku muntu usaba cyangwa usabirwa adafite ubwenegihugu kandi ari ku butaka bw'u Rwanda ku munsi w'ubusabe, akaba atahungabanya umutekano w'igihugu.
Igiciro cya serivisi ni 10,000RWF,naho igihe cyo gutunganya dosiye ni amezi 6 nyuma yo gutanga ubusabe.
Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka(DGIE).
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba bafite cyangwa badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.
Imigereka isabwa (3)
1. Inyandiko ishyizweho umukono n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari utuyemo
2. Inyandiko isaba ubwenegihugu yandikiwe umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka
3. Ifoto ya pasiporo
Imigereka y'ubushake (3)
1. Icyemezo cy’imitungo cyangwa umurimo mu Rwanda (niba bihari)
2. Umwirondoro (CV) urambuye
3. Icyemezo cy’amavuko
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa:Hashingiwe ku kutagira ubwenegihugu”
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Hitamo: “Hashingiwe ku kukutagira ubwenegihugu”
Kansa “Saba” utangize ubusabe.
Uzuza Amakuru y’usaba uko asabwa yose.
Ongeraho Imigeraka yose uko isabwa,hanyuma ukande Ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:
Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.
Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha itariko uzajya kurahira no gufata icyemezo cy’ubwenegihugu bwawe.




