Ubwenegihugu nyarwanda butangwa hashingiwe ku nyungu z'igihugu ni serivisi ihabwa abantu bagaragaza ko bafitiye igihugu akamaro.
Igihe cyo gutunganya dosiye: Amezi atandatu nyuma yo kwakira ubusabe.
Iyi serivisi itangwa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE).
Igiciro cya serivisi ni 10,000 RWF
Ibisabwa mbere yo gusaba:
Abasaba badafite konti y’IremboGov bashobora gusaba iyi serivisi.
Abasaba bafite pasiporo bagomba kuba bafite pasiporo rusange, iy’abanyacyubahiro, cyangwa iy’akazi.
Abasaba bagomba kuba bafite Indangamuntu y’igihugu/y’impunzi/y’abanyamahanga, pasiporo cyangwa urwandiko rw’urugendo rw’impunzi, CEPGL, laissez-passer, cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe kibaranga.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye kugira ngo usabe “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa: Hashingiwe ku nyungu z’igihugu”
Sura www.irembo.gov.rw hanyuma mu gice cya “Abinjira N'abasohoka”, kanda kuri “Ubwenegihugu nyarwanda butangwa”.
Hitamo: “Hashingiwe ku nyungu z’igihugu”.
Kanda “Saba” utangize ubusabe.
Uzuza Amakuru y’usaba.
Ongeraho Imigereka yose uko isabwa,hanyuma ukande “Saba”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”.
Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Nyuma yo kwishyura, ubusabe bwawe buzatunganywa n’Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE), kandi uzahabwa ubutumwa binyuze kuri imeyili cyangwa SMS.
Nibamara kwemeza ko ubwenegihugu bwawe bwemewe, Ibiro Bikuru Bishinzwe Abinjira n’Abasohoka bazakumenyesha uburyo bwo kwishyura amafaranga arebana n’ubwenegihugu wahawe.



