Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye

Iyi serivisi ifasha abayikoresha gusaba Icyemezo cy’Umwirondoro wuzuye. Icyi cyemezo gishobora gukoreshwa nk’imwe mu nyandiko ziherekeza dosiye isaba serivisi nko kwiyandikisha mu bizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye, kwinjira mu gisirikare, gusaba viza, n’ibindi. Dosiye isaba yoherezwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rw'umurenge kugirango isuzumwe.


Iyi dosiye itunganywa mu munsi 1. Igiciro ni  500 RWF.


Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC).


Ibisabwa:


  • Abasaba  bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.

  • Kanda  hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo. 

  • Abasaba bagomba kuba  bafite nomero  y’indangamuntu.

  • Abana bagomba kuba bafite Nomero y’ifishi y’umwenegihugu n’ifoto ya pasiporo

  • Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili.


Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba icyemezo  cy’umwirondoro wuzuye


  1. Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma winjire muri konti yawe.



  1. Mu gice cy’ “Irangamimerere”,Hitamo “Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye”.



  1. Hitamo uwo usabira;(Ndisabira  cyangwa umwana),hanyuma ukande “Saba”.


Icyitonderwa:


  • Iyo uhisemo “Ndisabira”,usaba agomba kuba ari umunyarwanda w’imyaka 16 cyangwa uyirengeje ufite indangamuntu.

  • Iyo uhisemo “Umwana”,Usaba agomba kuba ari umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 kandi afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu,ukongeraho na foto ya pasiporo.


  1. Uzuza  Ibijyanye no gutunganya dosiye (Amakuru y’usaba,Ibiro bitunganya dosiye n’impamvu usaba serivisi),hanyuma ukande “Ibikurikira”.


Icyitonderwa:Ni byiza  ko ibiro bitunganya dosiye uhitamo biba ari bimwe nibyo uzafatiraho icyemezo cyawe,byoroshya kuyibona.


  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.

  2. Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

Icyitonderwa:Nyuma yo kohereza ubusabe, kwishyura kuri IremboGov n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge utunganya dosiye yabwemeje,usaba ahabwa ubutumwa bugufi SMS cg imeri ubamenyesha ko icyemezo cyatunganyijwe.Ushobora kugikuramo ku rubuga IremboGov.


 



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.