Icyemezo cy' Ubwenegihugu gihabwa umunyarwanda kugirango gihamye ko afite ubwenegihugu bw'u Rwanda.Dosiye isaba yoherezwa ku buyobozi bw’inzego z’ibanze ku rwego rw'umurenge kugirango isuzumwe.
Iyi dosiye itunganywa mu munsi 1. Igiciro ni 500 RWF
Ibisabwa:
Abasaba bagomba kuba bafite konti y’IremboGov kugira babashe gusaba iyi serivisi cyangwa bakegera umu agenti w’irembo ubegereye akabafasha.
Kanda hano kugira ubone uko wafungura konti y’Irembo.
Abasaba bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu.
Abana bagomba kuba bafite Nomero y’ifishi y’umwenegihugu n’ifoto ya pasiporo
Abasaba bagomba kuba bafite nomero ya telefoni ikora na imeyili cyangwa byombi.
Kurikiza izi ntambwe ubashe gusaba icyemezo cy’ubwenegihugu.
Sura www.irembo.gov.rw ,hanyuma winjire muri konti yawe.
Mu gice cy’ “Irangamimerere”,Hitamo “Icyemezo cy’ubwenegihugu.
Hitamo uwo usabira;(Ndisabira cyangwa umwana),hanyuma ukande “Saba”.
Icyitonderwa:
Iyo uhisemo “Ndisabira”,usaba agomba kuba ari umunyarwanda w’imyaka 16 cyangwa uyirengeje ufite indangamuntu.
Iyo uhisemo “Umwana”,Usaba agomba kuba ari umunyarwanda uri munsi y’imyaka 16 kandi afite nomero y’ifishi y’umwenegihugu,
Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye (Ibiro bitunganya dosiye n’impamvu usaba serivisi), niba wahisemo umwana uraza kongeraho nomero y’ifishi y’umwenegihugu hanyuma ukande “Ibikurikira”.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email) maze ukande kuri Emeza.
Uhabwa nimero yo kwishyuriraho (88...) kugira ngo wishyure. Kanda kuri “Ishyura”. Abasaba bahitamo uburyo bwo kwishyura; kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.
Icyitonderwa:Nyuma yo kohereza ubusabe, kwishyura kuri IremboGov n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge utunganya dosiye yabwemeje,usaba ahabwa ubutumwa bugufi SMS cg imeri ubamenyesha ko icyemezo cyatunganyijwe.Ushobora kugikuramo ku rubuga IremboGov.



