Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba icyemezo gisimbura indangamuntu

Iyi serivisi yemerera umunyarwanda watakaje indangamuntu gusaba icyemezo kiyisimbura mu gihe agitegereje indangamuntu nshya. Dosiye inozwa n’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’umurenge. Serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).

Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, igiciro ni 3000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ajenti wa IremboGov uri hafi yawe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba Icyemezo gisimbura indangamuntu:

  1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.

  1. Ahanditse Irangamimerere, kanda kuri Icyemezo gisimbura indangamuntu.

  1. Kanda kuri Saba.

  1. Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.

  2. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye. Akarere n’Umurenge ni ho hantu indangamuntu ya mbere iba yaratangiwe.

  3. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.

  1. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

  2. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA,MasterCard cyangwa Americanexpress.


ICYITONDERWA:

  1. Umuntu utarasaba gusimbuza indangamuntu ni we wemerewe gusaba iyi serivisi.

  2. Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge (CRO) yabyemeje, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko icyemezo cyabonetse, ndetse ko yagikura ku rubuga IremboGov.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.