Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Serivisi z’Indangamuntu

Izindi serivisi z’indangamuntu zitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA) zirimo icyemezo cy’ubwenegihugu, Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye ndetse n’icyemezo gisimbura indangamuntu.

IBIRIMO

Ibi bikurikira ni ibibazo bikunze kubazwa ku bijyanye na serivisi z’Indangamuntu:

Icyemezo cy’Ubwenegihugu 

  1. Ni angahe yishyurwa kugira ngo haboneke Icyemezo cy’Ubwenegihugu?
     Icyemezo cy’Ubwenegihugu gitangirwa 1,500 Frw.

  2. Ese ngomba kugira konti ya Irembo kugira ngo nsabe Icyemezo cy’Ubwenegihugu?
     Yego, ugomba kuba ufite konti ya Irembo kugira ngo ubashe kugisaba cyangwa ugasura umu ajenti w’Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.

  3. Nafungura nte konti ya Irembo?
     Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano.

  4. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe Icyemezo cy’Ubwenegihugu?
     Usaba agomba kuba afite:

  • Nomero y’Indangamuntu cyangwa Nomero iranga abana batarageza imyaka y’ubukure (ku bana bato);

  • Nomero ya telefoni ikora;

  • Aderesi ya imeri.

  1. Ese ngomba gufatira Icyemezo cy’Ubwenegihugu ku Murenge nahisemo igihe nasabaga?
    Oya, Icyemezo cy’Ubwenegihugu gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-certificate). Ushobora kukimanura ku’IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyura (Billing Number).

  2. Icyemezo cy’Ubwenegihugu kimara igihe kingana iki?
     Icyemezo cy’Ubwenegihugu gifite agaciro k’igihe cyose.

  3. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo Icyemezo cy’Ubwenegihugu gitangwe?
     Igihe cyo kugitunganya ni umunsi 1 w’akazi.

  4. Namenya nte ko Icyemezo cy’Ubwenegihugu cyatanzwe binyuze kuri IremboGov ari icy’ukuri?
    Ushobora kugenzura umwimerere w’Icyemezo cy’Ubwenegihugu ukoresheje uburyo bwo kugenzura ibyangombwa (verification) buri kuri IremboGov cyangwa ukagenzura amakuru agaragara kuri icyo cyemezo.

Hari uburyo bubiri bwo kugenzura umwimerere w’icyemezo:

  • (A) Gusikana QR kode iri ku cyemezo kugira ngo ugenzure umwimerere wacyo.

  •  (B) Kugenzura ku IremboGov ukoresheje nomero y’icyangombwa cyangwa nomero yo kwishyura (Billing Number) ushakisha ubusabe.

  1. Ese nshobora kongera gukuramo Icyemezo cy’Ubwenegihugu niba icyo nari mfite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
    Yego, ushobora kongera gukuramo icyo cyemezo inshuro zose ubikeneye.

  2. Ese nshobora gutanga ubusabe bw’Icyemezo cy’Ubwenegihugu ku Murenge uwo ari wo wose?
     Yego, ushobora gutanga ubusabe ku Murenge uwo ari wo wose wihitiyemo.

Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye 

  1. Ni angahe yishyurwa kugira ngo haboneke Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye?
     Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye gitangirwa 500 Frw.

  2. Ese ngomba kugira konti ya Irembo kugira ngo nsabe Icyemezo cy’Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye?
     Yego, ugomba kuba ufite konti y’Irembokugira ngo ubashe kugisaba cyangwa ugasura umukozi wa Irembo ukwegereye kugira ngo agufashe.

  3. Nafungura nte konti ya Irembo?
     Kugira ngo ufungure konti ya IremboGov, kanda hano.

  4. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye?
     Usaba agomba kuba afite:

  • Nomero y’Indangamuntu cyangwa Nomero iranga umwana utaruzuza imyaka y’ubukure (Citizen Application Number)

  • Ifoto ngufi (passport photo) ku basaba badafite indangamuntu;

  • Nomero ya telefoni ikora;

  • Aderesi ya imeri.

  1. Ifoto ngufi yemerewe gushyirwa kuri IremboGov igomba kuba ingana ite?
     Ifoto ngufi igomba kuba:

  • Ifite inyuma y’umweru (white background);

  • Ubwoko bwa dosiye (Format: JPG);

  • Ingano itarenze 500KB.

  1. Ese ngomba gufatira Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye ku Murenge nahisemo igihe nasabaga?
     Oya, Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-certificate). Ushobora kukimanura kuri IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa nomero yo kwishyura (Billing Number).

  2. Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye kimara igihe kingana iki?
     Gifite agaciro k’igihe cyose.

  3. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo IIcyemezo cy’umwirondoro wuzuye gitangwe?
     Igihe cyo kugitunganya ni umunsi 1 w’akazi.

  4. Namenya nte ko Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye cyatanzwe binyuze kuri IremboGov ari icy’ukuri?
     Hari uburyo bubiri:

  • (A) Gusikana QR Code iri ku cyemezo;

  • (B) Kugenzura kuri IremboGov ukoresheje nimero y’icyangombwa cyangwa nomero yo kwishyura (Billing Number) ushakisha ubusabe.

  1. Ese nshobora kongera gukuramo Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye niba icyo nari mfite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
     Yego, ushobora kongera kugikuramo inshuro zose ubikeneye.

  2. Ese nshobora gutanga ubusabe bw’Icyemezo cy’umwirondoro wuzuye ku Murenge uwo ari wo wose?
     Yego, ushobora gutanga ubusabe ku Murenge uwo ari wo wose wihitiyemo.

Icyemezo Gisimbura Indangamuntu 

  1. Ni angahe yishyurwa kugira ngo haboneke Icyemezo gisimbura Indangamuntu?
    Icyemezo gisimbura Indangamuntu gitangirwa 3000 Frw.

  2. Ni nde wemerewe gusaba Icyemezo gisimbura Indangamuntu?
    Abasaba batarasaba gusimbuza indangamuntu mbere ni bo bemerewe gusaba iyi serivisi.

  3. Ese ngomba kugira konti ya Irembo kugira ngo nsabe Icyemezo gisimbura Indangamuntu?
    Yego, ugomba kuba ufite konti ya Irembo kugira ngo ubashe kugisaba cyangwa ugasura umu ajenti w’irembo ukubegereye kugira ngo agufashe.

  4. Nafungura nte konti ya Irembo?
    Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano.

  5. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe Icyemezo gisimbura Indangamuntu?
    Usaba agomba kuba afite: 

  • Nomero y’Indangamuntu cyangwa Nomero iranga umwana utarageza imyaka y’ubukure (Citizen Application Number)

  • Ifoto ngufi (passport photo); 

  • Nomero ya telefoni ikora; 

  • Aderesi ya imeri.

  1. Ese ngomba gufatira Icyemezo gisimbura Indangamuntu ku Murenge nahisemo igihe nasabaga?
    Oya, Icyemezo gisimbura Indangamuntu gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-certificate). Ushobora kugikuramo ku IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa Billing Number.

  2. Icyemezo gisimbura Indangamuntu kimara igihe kingana iki?
    Icyemezo gisimbura Indangamuntu gifite agaciro k’iminsi 30.

  3. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo Icyemezo gisimbura Indangamuntu gitangwe?
    Igihe cyo kugitunganya ni umunsi 1 w’akazi.

  4. Namenya nte ko Icyemezo gisimbura Indangamuntu cyatanzwe binyuze ku IremboGov ari icy’ukuri?
    Hari uburyo bubiri:

  • (A) Gusikana QR kode iri ku cyemezo kugira ngo ugenzure umwimerere wacyo;

  • (B) Kugenzura kuri IremboGov ukoresheje nimero y’icyangombwa cyangwa nomero yo kwishyura (Billing Number) ushakisha ubusabe.

  1. Ese nshobora kongera gukuramo Icyemezo gisimbura Indangamuntu niba icyo nari mfite cyatakaye cyangwa cyangiritse?
    Yego, ushobora kongera kugikuramo inshuro zose ubikeneye.

  2. Ese nshobora gutanga ubusabe bw’Icyemezo gisimbura Indangamuntu ku Murenge uwo ari wo wose?
    Yego, ushobora gutanga ubusabe ku Murenge uwo ari wo wose wihitiyemo.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.