Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo bikunze kubazwa ku cyemezo cy’irangamimerere cyuzuye

Iyi serivisi ituma Abanyarwanda babona icyemezo cy’irangamimerere cyuzuye, gikoreshwa nk’inyandiko y’inyongera mu gusaba izindi serivisi zitandukanye. Ubusabe butunganywa n’inzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge. Iyi serivisi itangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC).


Dore ibibazo bikunze kubazwa ku buryo bwo gusaba iki cyemezo:

1. Ni angahe wishyura kugira ngo ubone icyemezo cy’irangamimerere cyuzuye?
 Icyemezo cy’irangamimerere cyuzuye kigura amafaranga y’u Rwanda 500 Frw.

2. Ese ni ngombwa kugira konti y’IremboGov kugira ngo usabe iki cyemezo?
Yego, ugomba kuba ufite konti y’Irembo cyangwa ugasura ajenti wa Irembo uri hafi yawe akagufasha.

3. Nafungura nte konti y’Irembo?
 Kugira ngo ufungure konti y’Irembo, kanda hano.

4. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe iki cyemezo?
Usaba agomba kuba afite nomero y’indangamuntu cyangwa iy’umwana (Child ID),Ifoto ya pasiporo (ku badafite indangamuntu), nomero ya telefoni ikora, Aderesi ya imeri

5. Ni ubuhe bwoko n’ingano by’ifoto ya pasiporo byemewe kuri IremboGov?
Ifoto igomba kuba iri ku mabara y’umweru inyuma (white background), mu bwoko bwa JPG kandi ifite ubunini butarenze 500KB.

6. Ese nshobora gutanga ubusabe bwanjye mu murenge uwo ari wo wose?
 Yego, ushobora gutanga ubusabe mu murenge uwo ari wo wose wihitiyemo.

7. Bifata igihe kingana iki kugira ngo icyemezo gitunganywe?
Bifata umunsi umwe w’akazi.

8. Icyemezo cy’irangamimerere cyuzuye kimara igihe kingana iki?
Gifite agaciro ubuzima bwose, keretse habayeho impinduka ku ndangamuntu.

9. Ni he nabonera icyemezo cyanjye kimaze kwemezwa?
Iki cyemezo gitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-certificate). Ushobora kugikuramo ku IremboGov ukoresheje nomero y’ubusabe cyangwa iya fagitire (billing number).

10. Namenya nte ko icyemezo cyatanzwe ari umwimerere?
Kugira ngo umenye uko wemeza umwimerere w’icyemezo, kanda hano.

11. Ese nshobora kongera gukuramo icyemezo niba cyarabuze cyangwa cyangiritse?
Yego, ushobora kugikuramo inshuro nyinshi uko ubyifuza.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.