Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba guhabwa uruhushya rwa burundu watsindiye

Iyi serivisi yemerera abaturarwanda batsindiye ikizamini cya burundu cyo gutwara ibinyabiziga gusaba uruhushya rwabo. Serivisi itangwa na Polisi y’U Rwanda (RNP).

Guhabwa iyi serivisi bitwara iminsi 14 y’akazi kuri 50,000 Frw.

Ibikenewe:

  • Usaba agomba kuba afite konti ya IremboGov cyangwa akagana umu ejenti w’Irembo umwegereye.

  • Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov.

  • Usaba agomba kuba ari hejuru y’imyaka 18 y’amavuko.

  • Usaba agomba kuba yaratsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, afite kode yo kwiyandikisha.

  • Uruhushya rwa burundu rucyura igihe rukanavugururwa mu myaka 10

Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze ubashe gusaba uruhushya rwa burundu:

1. Jya kuri www.irembo.gov.rw ahanditse Polisi, maze ukande kuri Guhabwa uruhushya watsindiye.

2. Hitamo serivisi wifuza ari yo “Guhabwa uruhushya rwa burundu watsindiye” maze ukande kuri Saba.

3. Shyiramo Kode yo kwiyandikishaAkarere uzafatiraho uruhushya, ndetse na Sitasiyo ya polisi uzafatiraho uruhushya. Amakuru ndetse n’amanota bihita bigaragara kuri paji.


4. Kanda Ibikurikira maze ukomeze.

5. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.

6. Kode/nomero yo kwishyuriraho (88...) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. 


7. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money, App ya BK, amashami ya BK, aba ejenti ba BK, cyangwa akishyura mu buryo bw'ikoranabuhanga akoresheje ikarita ya VISA cyangwa MasterCard. 


ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba no kwishyura kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi/imeyili bimumenyesha ko uruhushya rwe rwabonetse ndetse ko yajya kurufata ku Biro bikuru bya Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.