Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka hashingiwe kuri kopi y’imikirize y’urubanza

Iyi serivisi ifasha nyiri ubutaka kwimurira uburenganzira ku butaka bwe ku wundi muntu, hashingiwe ku cyemezo cyatanzwe n’urukiko. Iyo ubusabe bumaze kwishyurwa neza, bwoherezwa ku Muyobozi ushinzwe Ubutaka mu Karere (District Land Administrator – DLA) kugira ngo abukore. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ( NLA).

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 7 y’akazi, kandi serivisi ntiyishyurwa.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Abasaba ku giti cyabo bagomba kuba bafite konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti.

  • Usaba agomba kujya ku mukozi wa Irembo umwegereye, ajyanye indangamuntu ya nyiri ubutaka ihuye na nomero iranga ubutaka (UPI), kugira ngo bamufashe gusaba iyi serivisi. Indangamuntu ya nyiri ubutaka na UPI bihuye biboneka mu cyemezo cy’urukiko.

  • Inyandiko zigomba gushyirwaho zirimo: icyemezo cy’urukiko na cyangwa raporo ishimangira ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo, inyandiko z’ubutaka bwimuriwe, ndetse na icyemezo cy’ishyingirwa cy’uwimurirwaho ubutaka cyangwa icyemezo cy’uko atarashyingirwa.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni ikora, aderesi ya imeyili , cyangwa byombi.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye zo gusaba kwimurirwa icyangombwa cy’ubutaka hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko:

  1. Sura www.irembo.gov.rw hanyuma ukande kuri Injira utangire gusaba iyi serivisi.


  1. Ahanditse ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka. 

  1. Hitamo serivisi wifuza, Kopi y’imikirize y’urubanza, hanyuma ukande kuri Saba.

4. Uzuza amakuru y’usaba (NYIRI UBUTAKA). Amakuru y’usaba agaragara ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro.


  1. Injiza amakuru y’ubutaka  n’amakuru y’uwungukira ku butaka (Beneficiary Details). Aya makuru agaragara ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro. Itorero/Umuryango udaharanira inyungu (NGO)/Koperative/Ihuriro ry’umwuga bigomba kugira izina, nimero ya gazeti (gazette number), aderesi, na UPI, naho ikigo (company) kigomba kugira izina, TIN, aderesi, na UPI.

6..Ongeraho inyandiko zose zisabwa mu buryo (format) n’ingano (size) bikwiye.

7. Kanda kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

8. Emeza ko amakuru watanze ari yo, andikamo nomero ya telefoni na/cyangwa aderesi ya emeyili, shyira akamenyetso mu kazu ko kwemeza (verification), hanyuma ukande kuri Ohereza.
9. Uzahabwa nomero y’ubusabe igufasha gukurikirana aho ubusabe bwawe bugeze.

ICYITONDERWA: Nyuma yo gusaba neza binyuze kuri IremboGov, usaba ahabwa imenyesha ry’igihe cy’icyemezo binyuze kuri SMS cyangwa imeyili, maze akajya ku Murenge gukomeza gutunganyirizwa dosiye ye.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.