Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa ku Iyimurwa ry’Umutungo w’Ubutaka ku Mpamvu z’Impano

Iyi serivisi ifasha nyir’ubutaka guha undi muntu uburenganzira ku butaka nk’impano. Iyo ubusabe bumaze kwishyurwa neza, bwoherezwa ku Umukozi ushinzwe ubutaka ku rwego rw’Umurenge (SLM) cyangwa ku noteri wigenga kugira ngo bitunganywe. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).

Dore ibibazo bikunze kubazwa kuri iyi serivisi:

1. Ni angahe yishyurwa kuri iyi serivisi?
Serivisi ntiyishyurwa

2. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo usabe iyi serivisi?
 Usaba agomba kugira konti ya IremboGov cyangwa agasura umu-agent wa Irembo umwegereye.

3. Nabona nte konti ya Irembo?
 Kugira ngo ufungure konti ya Irembo, kanda hano.

4. Ni ibihe bisabwa kugira ngo usabe iyi serivisi?

  • Abanyarwanda: bagomba kuba bafite nomero y’indangamuntu cyangwa pasiporo, Abanyamahanga: bagomba kuba bafite nomero ya pasiporo, Amadini / ONG / amakoperative / imiryango y’umwuga: Izina, Nomero y’igazeti, Aderesi na UPI, Ibigo bigomba kuba bifite Izina, TIN, Aderesi, UPI, Nomero ya telefoni, imeri ikora

5. Ese nasaba iyi serivisi niba naratakaje icyangombwa cy’umwimerere?
 Oya, ugomba kubanza gusaba gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka cyatakaye.

6. Ingano y’inyandiko zemewe gushyirwa kuri IremboGov ni iyihe?

  • Icyangombwa cy’ubutaka n’izindi nyandiko: ubwoko: PDF, ingano: 500KB

7. Bitwara igihe kingana iki kugira ngo ubusabe butunganywe?
 Bifata iminsi 7 y’akazi.

8. Nomero yo kwishyura (Bill ID) imara igihe kingana iki mbere yo kurangira?
 nomero yo kwishyura (Bill ID) irangira nyuma y’iminsi 30.

9. Ese nshobora gusaba indi nomero yo kwishyura (Bill ID) mu gihe hari indi itarakoreshwa?
 Oya. Ugomba kubanza kuvugana n’itsinda rya IremboGov kugira ngo rihagarike iyo nomero yo kwishyura (Bill ID) ihari, cyangwa ukavugana na: Umukozi ushinzwe ubutaka ku murenge (SLM), cyangwa Umuyobozi ushinzwe ubutaka ku karere (DLA) kugira ngo bahagarike ubusabe buri mu nzira.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.