Ohereza itike
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka-Impano.

Iyi serivisi ifasha ba nyir'ubutaka guhererekanya impapurompamo z'ubutaka bwabo n'undi muntu nk'impano. Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (NLA) gitanga iyi serivisi.

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 y'akazi ,igiciro cya serivisi Kirahinduka

Ibisabwa: 

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite nomero y'indangamuntu na nomero ya pasiporo ku banyamahanga.

  • Abanyarwanda n'abanyamahanga bagomba kuba bafite nomero iranga ubutaka (UPI).

  • Itorero/umuryango utegamiye kuri leta/koperative/ishyirahamwe ry'umwuga bagomba kuba bafite izina, nomero y'igazeti, aderesi na UPI.

  • Isosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aderesi na UPI.

Kurikiza izi ntambwe zoroshye umenye uko wasaba ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka bushyingiye ku Impano: 

  1. Sura www.irembo.gov.rw maze winjire muri konti yawe.

  1. Munsi y'icyiciro cy'"Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry'uburenganzira ku butaka.

  1. Hitamo "Impano" ku rutonde.Soma ibisobanuro bya serivisi witonze hanyuma ukande "Saba".

  1. Uzuzamo amakuru y'usaba dosiye. Hitamo ubwoko bw'ubwenegihugu bw'ukoresha urubuga kandi ushyireho nomero y'icyangombwa gikwiye.

  1. Shyiramo amakuru y'uwahawe ubutaka, ashobora kuba arimo aderesi y'aho atuye ukande kuri ongeraho undi mugihe arenze umwe.

  1. Uzuzamo umwirondoro w’uhagarariye ubutaka .Hitamo noteri w'ubutaka usaba dosiye yifuza, ni ukuvuga niba ari ushinzwe ubutaka ku murenge cyangwa noteri wigenga. Make ukande  “Ibikurikira”. 

  1. Reba neza ko amakuru y'usaba dosiye ari ukuri, andika nomero ye ya telefoni na/cyangwa imeyili, kanda mu gasanduku ko kwemeza, hanyuma ukande kuri Ohereza.


  1. Hazahita haza nomero yo kwishyuriraho (88....)  mu gihe usaba dosiye ahisemo ko dosiye ye izasuzumwa n'“Ushinzwe ubutaka ku murenge”.  Kanda Ishyura.

  2. Hazahita haza nomero ya dosiye (B2….) kugira ngo usaba dosiye ubashe gukurikirana imiterere ya dosiye ye.


Icyitonderwa:

  • Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka nikimara kwakira no kwemeza dosiye y'usaba, azahabwa imenyesha ryemeza impinduka.





Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.