Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Ibibazo Bikunze Kubazwa mu Ihererekanya ry’Ubutaka – (Exchange)

Iyi serivisi ifasha ba nyiri ubutaka guherekanya uburenganzira ku butaka bwabo (exchange). Iyo ubusabe bumaze kwishyurwa neza, bwoherezwa ku Mukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge (SLM) cyangwa kuri ba noteri bigenga kugira ngo butunganywe. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).

Dore ibibazo bikunze kubazwa ku kwimura icyangombwa cy’ubutaka hakoreshejwe ihererekanya (exchange):


  1. Ni angahe yishyurwa mu kwimura icyangombwa cy’ubutaka?

  • Niba uhisemo gukoresha noteri wa Leta, igiciro c’iyi serivisi ni 500 Frw.

  • Niba uhisemo noteri wigenga, uzishyura 500 Frw kuri IremboGov hanyuma wongere wishyure 6,500 Frw kuri noteri igihe cyo kwemeza amasezerano

  1. Ese ni ngombwa kugira konti ya IremboGov kugira ngo nsabe ihererekanya?

Yego. Nibura umwe mu ba nyiri ubutaka agomba kuba afite konti ya IremboGov cyangwa bakagana umukozi wa Irembo ubegereye kugira ngo abafashe.


  1. Ni ibiki bisabwa mu gusaba ihererekanya?

The applicant should have the land owner’s ID or passport, the original copy of the land document, the certificate of civil status of the donor, a valid phone number, and an email address.

Usaba agomba kuba afite Indangamuntu cyangwa pasiporo ya nyiri ubutaka, Kopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka, Icyemezo cy’irangamimerere umuryango cy’utanga ubutaka, Nomero ya telefoni ikora, Aderesi ya imeyili


  1. Ese nasaba ihererekanya niba naratakaje kopi y’umwimerere y’icyangombwa cy’ubutaka?


Ugomba kubanza gusaba gusimbuza icyangombwa cy’ubutaka cyatakaye.


  1. Ingano y’inyandiko zemerewe gushyirwa kuri IremboGov ni iyihe?

Icyangombwa cy’ubutaka n’izindi nyandiko: PDF, 500KB


  1. Bifata igihe kingana iki kugira ngo ubusabe butunganywe?

Igihe cyo gutunganya ubusabe ni iminsi 7 y’akazi.

  1. Nomero yo kwishyura yo kwimura ubutaka hakoreshejwe ihererekanya (exchange) imara igihe kingana iki?

Imara iminsi 30 uhereye igihe yatangiweho.

8. Ese nshobora gutanga ubusabe bushya mu gihe mfite ubusabe butararangizwa?

Oya. Ugomba kubanza kuvugana na Umukozi ushinzwe ubutaka ku Murenge (SLM) cyangwa Umuyobozi ushinzwe ubutaka ku Karere (DLA) kugira ngo bakureho ubusabe butararangizwa.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.