Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uburyo bwo Gusaba Ihererekanya ry’Uburenganzira ku Butaka rishinge ku igurana (Exchange)

Iyi serivisi ituma ba nyir’ubutaka batanga uburenganzira ku butaka bwabo. Iyo ubusabe bumaze kwishyurwa neza, bwoherezwa ku Muyobozi w’Ubutaka ku Murenge (Sector Land Manager – SLM) cyangwa kuri ba noteri  bigenga kugira ngo butunganywe. Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA).

Igihe cyo gutunganya dosiye ni iminsi 7 y’akazi, kandi ikiguzi cya serivisi ni 1,500 Frw.

Ibisabwa mbere yo gusaba:

  • Umuntu wese ugiye guhererekanya ubutaka agomba kuba afite konti ya Irembo, cyangwa akajya ku mukozi wa Irembo umwegereye kugira ngo amufashe.

  • Kugira ngo umenye uko wafungura konti ya IremboGov, kanda hano.

  • Ugiye guhererekanya ubutaka agomba kuba afite nomero y’indangamuntu y’undi bahererekanya ubutaka n’ikiranga ubutaka (UPI) gihuye n’iyo ndangamuntu.

  • Abanyarwanda bagomba kuba bafite indangamuntu y’igihugu cyangwa pasiporo, naho abanyamahanga bakagira pasiporo.

  • Usaba agomba kuba afite UPI y’ubutaka ihuye n’indangamuntu y’uwo bahererekanya.

  • Itorero, umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), koperative cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga bigomba kugira izinanomero yo mu igazetiaderesi, na UPI.

  • Isosiyete igomba kugira izinaTINaderesi, na UPI.

  • Inyandiko zisabwa zirimo inyandiko ebyiri z’ubutaka z’ibibanza bihererekanywe.

  • Usaba agomba kuba afite nomero ya telefoni yemewe, aderesi ya imeyili, cyangwa byombi.

Intambwe zo gusaba guhererekanya ubutaka -Exchange

Intambwe ya 1: Sura www.irembo.gov.rw hanyuma ukande kuri Injira  kugira ngo utangire gusaba iyi serivisi.

 

2. Mu cyiciro cy’Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry’Uburenganzira ku Butaka.

3. Hitamo serivisi wifuza “Exchange”, hanyuma ukande kuri Saba

4. Uzuza amakuru y’usaba (ku muntu wa mbere ugiye guhererekanya ubutaka). Amakuru y’usaba agaragara ku ruhande rw’iburyo rw’urupapu


5.Andika amakuru y’ikibanza n’amakuru y’undi muntu wa kabiri ugiye guhererekanya ubutaka (Second Exchangee Details). Aya makuru agaragara ku ruhande rw’iburyo rw’urupapuro. Itorero, umuryango utegamiye kuri Leta (NGO), koperative cyangwa ishyirahamwe ry’umwuga bigomba kugira izina, nomero yo mu igazeti, aderesi, na UPI; naho isosiyete igomba kugira izina, TIN, aderesi, na UPI.


6. Hitamo ubwoko bwo kwemeza ihererekanyabutaka wifuza gukoresha, ari bwo Umuyobozi Ushinzwe Ubutaka ku Murenge cyangwa Noteri wigenga.

7. Shyiraho inyandiko zose zisabwa mu miterere (format) no mu bunini (size) bikwiye.

8. Kanda kuri Ibikurikira kugira ngo ukomeze.

9.. Emeza ko amakuru watanze ari yo; andika nomero ya telefoni na/ cyangwa aderesi ya imeyili, shyira akamenyetso mu gasanduku kemeza (verification box), hanyuma ukande kuri Ohereza.

10. Hazahita hatangwa nomero yo kwishyura/ID (88….) izakoreshwa mu kwishyura.

11. Abasaba bihitiramo uburyo bwo kwishyura. Kugira ngo umenye byinshi ku buryo bwo kwishyura, kanda hano.

ICYITONDERWA:
 Nyuma yo gusaba no kwishyura neza ukoresheje IremboGov, usaba azahabwa ubutumwa (SMS cyangwa imeyili) bumumenyesha itariki n’aho azahurira n’ababishinzwe, hanyuma ajye ku murenge cyangwa kuri noteri wigenga kugira ngo akomeze ibindi bikorwa.



Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.