Iyi serivisi yemerera nyir’ubutaka guhererekanya uburenganzira ku butaka atunze, abuha undi muguzi. Iyo dosiye imaze kwishyurwa, yoherezwa mu biro by’umurenge cyangwa noteri wigenga kugirango inozwe. Menya ko ubugure bw’ahazakorera ubucuruzi cyangwa inganda bwoherezwa mu biro by’akarere kunozwa.
Serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA). Itwara iminsi 7 y’akazi, Igiciro cyo gushyiraho umukono wa noteri kizajya gihinduka bitewe n’umubare wa paji z’amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka.
ICYITONDERWA: Mu gihe uhisemo noteri wiko kugirango atunganye dosiye, wishyura amafaranga 6500 rwf atangwa nyuma yuko noteri yashyize umukono ku masezerano.
Ibikenewe:
Iyo usaba ari UGURISHA, agomba kuba afite konti ya IremboGov kubona iyi serivisi. Kanda hano umenye uko wafungura konti ya IremboGov.
Iyo usaba ari UGURA, agana umu ejenti wa Irembo umwegereye yitwaje indangamuntu y’ugurisha. Indangamuntu ya nyir’ubutaka igomba guhura na nomero y’ubutaka (UPI).
Umunyarwanda usaba serivisi agomba kuba afite nomero y’indangamuntu, umunyamahanga afite pasiporo.
Usaba agomba kuba afite nomero y’ubutaka (UPI) ihura na nomero y’indangamuntu y’ugurisha.
Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga: bigomba kuba bifite izina, nimero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI.
Sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aho ibarizwa, ndetse na UPI.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye maze usabe Ubugure:
Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
Ahanditse Ubutaka, kanda kuri Ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka.
Hitamo serivisi wifuza ari yo “Ubugure” maze ukande kuri Saba.
Uzuza Umwirondoro w’usaba serivisi (ugurisha). Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
Uzuza Ibiranga ubutaka n’umwirondoro w’ugura. Amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji. Insengero/Imiryango Itegamiye kuri Leta/Koperative/Amashyirahamwe y’Imyuga bigomba kuba bifite izina, nomero y’igazeti, aderesi, ndetse na UPI mu gihe sosiyete igomba kuba ifite izina, TIN, aderesi, ndetse na UPI.
Uzuza amakuru y’uhagarariye ubutuaka maze uKande kuri Ibikurikira.
Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
Kode/nomero yo kwishyuriraho (88….) ihita yoherezwa kugira ngo wishyure. Usaba dosiye ashobora kwishyura akoresheje uburyo butandukanye. Kanda hano umenye uburyo butandukanye wakwishyuramo.
ICYITONDERWA:
Nyuma yo gusaba no kwishyura binyuze kuri IremboGov, usaba yoherezwa ubutumwa bugufi (SMS)/imeyili byemeza ko yishyuye. Nyuma y’iminsi 7, usaba ajya ku biro by’umurenge cyangwa noteri wigenga yitwaje inyandiko zisabwa kugira ngo dosiye inozwe.
Mu gihe dosiye yemejwe, icyangombwa cy’ubutaka kizajya kiboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga gikuwe ku rubuga IremboGov, gitangwe mu rurimi wakoresheje igihe wasabaga dosiye.