Icyi cyemezo gitangwa n'Akagari kigahabwa uwacitse ku icumu rya Jenoside agisabye akagikoresha nk'inyandiko iherekeza dosiye isaba kugirango ahabwe ubufasha na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE.
Kunoza serivisi bitwara umunsi 1 w’akazi, serivisi ni ubuntu.
Ibikenewe:
Usaba agomba kwinjira muri konti ya IremboGov. Kanda hano umenye uko wafungura konti kuri IremboGov cyangwa wegere umu ejenti wa IremboGov uri hafi yawe.
Umunyarwanda mukuru/ugejeje igihe ni we wemerewe kugira indangamuntu.
Iyi serivisi yagenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 GUSA.
Usaba agomba kuba afite nomero ya telefone, imeyili cyangwa byombi bikora neza.
Kurikiza izi ntambwe zoroshye ubashe gusaba iki cyemezo:
1. Gana www.irembo.gov.rw ukande kuri Kwinjira maze usabe iyi serivisi.
2. Ahanditse Umuryango, kanda kuri Icyemezo cy’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
3. Kanda kuri Saba.
4. Uzuza Umwirondoro w’Usaba; amakuru ahita agaragara ku ruhande rw’iburyo rwa paji.
5. Uzuza Ibijyanye no gutunganya dosiye.
ICYITONDERWA: Hitamo ibiro bitunganya dosiye bikwegereye; bizagufasha mu gukurikirana dosiye.
6. Kanda kuri Ibikurikira maze ukomeze.
7. Reba ko amakuru watanze ari yo, ushyiremo nomero ya telefone na/cyangwa imeyili (email), urebe kuri paji y’amakuru watanze, maze ukande kuri Emeza.
ICYITONDERWA
: Nyuma yo gusaba no kwishyurira serivisi kuri IremboGov, na nyuma y’uko Umukozi ushinzwe Irangamimerere ku murenge yabyemeje, usaba agana ibiro by’umurenge gufata icyemezo cye.