Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo n’ibigo gufata gahunda no kwishyura isuzuma rya tekiniki n’iry’imyuka irekurwa n’ikinyabiziga ku nshuro ya mbere.
ICYITONDERWA: Kugira ngo umenye uko wasaba igihe cyo gusuzumisha moto, Kanda hano.
Iyi serivisi itangwa ku bufatanye bwa: Polisi y’u Rwanda (RNP) ishinzwe isuzuma rya tekiniki, n'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) gishinzwe isuzuma ry’i ry’imyuka irekurwa n’ikinyabiziga, binyuze ku rubuga rw’IremboGov.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba:
Usaba iyi serivisi iyo:
Amande yose yo mu muhanda yishyuwe mbere yo gusaba igihe cya kontorole;
Ikinyabiziga ari imodoka;
Ugomba kuba ufite nimero ya pulaki na TIN by’ikinyabiziga;
Ku bigo: ugomba kuba ufite kode y'ikigo.
Imodoka itsinze amasuzuma yombi ihabwa icyemezo ku kigo yasuzumiweho. Iyo ikinyabiziga gitsinzwe imwe muri ayo masuzuma, gisabwa gusaba gusuzumisha bwa kabiri mu gihe cyateganyijwe.
Iyo imodoka itsinzwe isuzuma rya tekiniki rya mbere:
Gusuzuma bwa kabiri biba mu minsi 14 bikishyurwa 20% by’ikiguzi cy’isuzuma rya mbere.
Iyo imodoka itsinzwe isuzuma ry’umwuka (emission) rya mbere:
Gusuzuma bwa kabiri biba mu minsi 14 bikishyurwa 50% by’ikiguzi cy’isuzumisha rya mbere.
ICYITONDERWA: Iyo iminsi 14 irenze, usabwa kongera kwishyura igiciro cyose cy’isuzuma rishya.
Ibigo bifite imodoka 30 cyangwa zirenga bishobora gusaba hifashishijwe kode y'ikigo itangwa n’Ikigo Gipimishirizwamo Imodoka, bikishyura amafaranga mu buryo bwa rusange (bulk payment). Ibigo bifite munsi ya ibinyabiziga 30 bisaba gusuzumisha ikinyabiziga ku kindi.
Inshuro imodoka isuzumishwa
Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo (bitari iby’ubucuruzi): rimwe mu mwaka
Ibinyabiziga by’ubucuruzi: kabiri mu mwaka
Aho isuzuma rikorwa:
Isuzuma ribera mu ma site akurikira
Rwamagana
Huye
Musanze
Remera
Ndera (bibanda cyane cyane ku makamyo afite ubushobozi bwo gutwara toni 3.5 cyangwa zirenga no ku ma pikipiki (moto) adakoresha amashanyarazi).
Igihe bifata
Gahunda yo gusuzuma ikinyabiziga cyawe uhita uyihabwa ako kanya nyuma yo kwishyura.
Igiciro:
Giterwa n’ubwoko bw’imodoka. Reba ibiciro bigaragara mu gihe uri gusaba serivisi.
Intambwe zo gusaba iyi serivisi
Intambwe 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’ IremboGov.
Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza utinjiye muri konti yawe.
Turagushishikariza gukoresha konti yawe, kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti yaweKanda hano kugira ngo umenye uko wayifungura.
Intambwe ya 2: Shaka “Gahunda yo Gusuzumisha ikinyabiziga ku nshuro ya mbere” mu cyiciro cy’ Isuzuma Ry'ibinyabiziga Rya Tekinike N'imyuka Irekurwa N'ibinyabiziga
Intambwe ya 3: Kanda kuri Saba
Intambwe ya 4: Hitamo niba isuzuma ari iry’imodoka ikoresha amashanyarazi gusa / ikururwa, cyangwa imodoka idakoresha amashanyarazi.
Intambwe ya 5: Shyiramo amakuru y’ikinyabiziga, wemeze ko cyujuje ibisabwa, hanyuma uhitemo ikigo gisuzumishirizwamo n’itariki by’isuzuma.
Intambwe ya 6: Emeza ko amakuru watanze ari yo, hanyuma wohereze ubusabe.
Intambwe ya 7: Uzahabwa nomero yo kwishyuriraho (Itangizwa na – 88…). Kanda Ishyura, uhitemo uburyo bwo kwishyura.
ICYITONDERWA:
Niba wahisemo isuzuma ry’imodoka itari iy’amashanyarazi, uzahabwa kode yo kwishyura zitandukanye imwe kuri buri suzuma (tekiniki na imyuka).
Nomero yo kwishyura ita agaciro mu isaha imwe; ni ngombwa kwishyura mbere y’uko ita agaciro. Mu gihe itaye agaciro, uzasabwa kongera gutangira ubusabe.
Nyuma yo Gusaba
Nyuma yo kwishyura, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bikumenyesha igihe, itariki n’aho uzasuzumishiriza ikinyabiziga cyawe.
Ugomba kujyana ikinyabiziga cyawe mu kigo wahisemo ku itariki wahawe witwaje n’ubutumwa bugufi wahawe umaze kwishyura.
Nyuma yo gutsinda isuzuma ushobora gukuramo icyemezo cyawe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo cyawe
ICYITONDERWA: Imodoka zitsinzwe
Isuzuma rya tekiniki zigomba gusaba Gahunda yo gukoresha isuzuma rya tekinike ku nshuro ya kabiri
Izitsinzwe isuzuma ry’imyuka zigomba gusaba Gahunda yo gusuzumisha imyuka irekurwa n'ikinyabiziga ku nshuro ya kabiri




