Iyi serivisi ifasha abantu ku giti cyabo n'ibigo gufata gahunda yo gusuzumisha ibinyabiziga ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutsindwa isukuma ku ncuro ya mbere.
Iyi serivisi itangwa na Polisi y’Igihugu y’u Rwanda (RNP) binyuze ku rubuga IremboGov.
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba serivisi
Isuzuma rya kabiri rigomba gusabwa mu minsi 14 nyuma yo gutsindwa isuzuma rya tekinike wakoze bwa mbere
Isuzuma rya kabiri ryishyurwa 20% y’ikiguzi cy’isuzuma rya mbere
Iyo iminsi 14 irenzeho, gufata gahunda bizishyurwa ku giciro nk'icyo wishyura ufata gahunda bwa mbere
Abasaba bagomba:
Kuba barakosoye/ barakoresheje ibyo imodoka yari yarezwe
Amande yose y’umutekano wo mu muhanda agomba kwishyurwa mbere yo gusaba gahunda yo gusuzumisha.
Intambwe zo Gusaba iyi serivisi
Intambwe 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire muri konti yawe y’ IremboGov.
Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza utinjiye muri konti yawe.
Turagushishikariza gukoresha konti yawe, kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe. Kanda hano kugira ngo umenye uko wafungura konti yawe
Intambwe ya 2: Hitamo serivisi ya “Gahunda yo gukoresha isuzuma rya tekinike ku nshuro ya kabiri” ibarizwa mu cyiciro cya “ Ibyemezo By'ubushinjacyaha N'ubugenzacyaha”.
Intambwe ya 3: Kanda “saba”
Intambwe ya 4: Hitamo niba usaba nk’umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikigo, uzuza amakuru agendanye n’imodoka hanyuma ukande “ibikurikira”.
Intambwe ya 5: Suzuma ko amakuru ari ukuri, injiza nimero ya telefone yawe na/ cyangwa aderesi ya emeyili, ushyire akamenyetso mu kazu ko kwemeza, hanyuma ukande Ohereza
Intambwe ya 6: Nimero yo kwishyuriraho (intangizwa na 88…) izahita itangwa kugira ngo wishyure. Kanda kuri Kwishyura.
Nyuma yo Kohereza Ubusabe
Nyuma yo kwishyura, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa emeyili bikumenyesha igihe, itariki n’aho uzasuzumishiriza ikinyabiziga cyawe.
Ugomba kujyana ikinyabiziga cyawe mu kigo wahisemo ku itariki wahawe witwaje n’ubutumwa bugufi wahawe umaze kwishyura.
Nyuma yo gutsinda isuzuma ushobora gukuramo icyemezo cyawe ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano urebe uko wakuramo icyemezo cyawe.



