Tuvugishe
Velkominn
Innskráning

Uko wasaba gahunda yo gusuzumisha imyuka irekurwa n’ikinyabiziga ku nshuro ya kabiri

Iyi serivisi ifasha ba nyir’ibinyabiziga gusaba no kwishyura gahunda yo gusuzumisha imyuka irekurwa n’ikinyabiziga ku nshuro ya kabiri, nyuma yo gutsindwa isuzuma rya mbere ry’imyuka ryakorewe ku kigo cy’isuzuma bahisemo.

Iyi serivisi itangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) binyuze ku rubuga rwa IremboGov.

Amakuru y’ingenzi mbere yo gusaba serivisi

  • Isuzuma rya kabiri rigomba gusabwa mu minsi 14 uhereye igihe ikinyabiziga cyatsindiwe isuzuma rya mbere.

  • Isuzuma rya kabiri ryishyurwa 50% by’igiciro cy’isuzuma rya mbere.

  • Iyo urengeje iminsi 14, wishyura amafaranga yose angana n’ayo wishyuye ku isuzuma rya mbere.

Abasaba bagomba:

  • Kuba barasanze ikinyabiziga cyatsinzwe isuzuma rya mbere.

  • Kuba nta mande y’umutekano wo mu muhanda bafite atarishyurwa.

Intambwe zo gusaba gahunda yo gusuzumisha imyuka ku nshuro ya kabiri

Intambwe ya 1: Sura urubuga www.irembo.gov.rw hanyuma winjire ku rubuga rwa IremboGov. 

  • Niba nta konti ufite, ushobora gukomeza utinjiye.

  • Kugira ngo bikorohere gukurikirana ubusabe bwawe, turagushishikariza gukoresha konti. Kanda hano umenye uko wafungura konti.

Intambwe ya 2: Shakisha serivisi ya “Gusaba Isuzuma ry’Imyuka y’Ibinyabiziga ku nshuro ya kabiri” mu cyiciro cya “Isuzuma rya Tekiniki n’Imyuka y’Ibinyabiziga”.

Intambwe ya 3: Kanda kuri “Saba”.

Intambwe ya 4: Hitamo uko usaba serivisi, waba usaba nk’umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikigo, hanyuma winjize amakuru y’ikinyabiziga. Kanda “Ibikurikira” kugira ngo ukomeze.

Intambwe ya 5: Suzuma neza amakuru winjije, hanyuma wohereze ubusabe bwawe.

Intambwe ya 6: Nimero yo kwishyuriraho (itangirana na 88…) irahita itangwa. Kanda kuri “Kwishyura” kugira ngo wishyure.


Nyuma yo gusaba


  • Nyuma yo kwishyura neza, uzahabwa ubutumwa bugufi (SMS) cyangwa ubutumwa kuri imeri bikumenyesha itariki, isaha, n’ikigo uzasuzumishirizamo ikinyabiziga.

  • Ugomba kujyana ikinyabiziga ku kigo cy’isuzuma ku itariki n’isaha byemejwe, uherekejwe n’ubutumwa bwo kwemeza ko wishyuye wakiriye.

  • Ikinyabiziga nikimara gutsinda isuzuma ry’imyuka, uzashobora gukuramo icyemezo ku rubuga rwa IremboGov mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Did you find it helpful? Yes No

Send feedback
Því miður gátum við ekki verið hjálpleg. Hjálpaðu okkur að bæta þessa grein með athugasemdum þínum.